AFROBASKET2021: Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa gatandatu, Tunisia ibitse igikokombe izahura na Cape Verde

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 guhera saa munani z’igicamunsi nibwo hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball ubwoTunisia izaba icakirana na Cape Verde. Undi mukino uzahuza Senegal na Ivory Coast guhera saa kumi n’imwe (17h00’).

Kuri uyu wa kane ubwo hakinwaga imikino ya ¼ cy’irangiza, ikipe y’igihugu ya Tunisia yatsinze South Sudan amanota 80-65 (14-15,26-25,23-11,17-14). Muri uyu mukino, Omar Abada (Tunisia, 4) niwe wagize umusaruro rusange uri hejuru kuko yagize +26.

Izindi Nkuru

Omar Abada (4) azamukana umupirahafi y’abakinnyi ba South Sudan

Omar Abada yatsinze amanota 18, rebounds 5, atanga imipira umunani yabyaye amanota (8) aniba imipira itatu ku bakinnyi ba South Sudan.

Ku ruhande rwa South Sudan, Deng Junior Ring yagize umusaruro rusange wa +15, atsinda amanota 14, rebounds 5, imipira ibiri yatanze amanota aniba imipira ibiri yakuye ku bakinnyi ba Tunisia.

Tunisia iri gukina AfroBasket ku nshuro nshuro ya 23 ikaba igihugu kimaze kuritwara inshuro ebyiri (2011, 2017), yabaye iya kabiri mu 1965 mu gihe yasoje ku mwanya wa gatatu inshuro enye (1970, 1974, 2009, 2015).

Tunisia bishimira kugera muri 1/2 cy’irangiza

Mu irushanwa riheruka, Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Undi mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye wahuje Uganda itsindwa na Cape Verde amanota 79-71 (24-20, 19-15, 18-16, 18-20).

Walter Tavares wa Cape Verde niwe wagize umusaruro rusange uri hejuru kuko yagize +39. Tavares yatsinze amanota 23, rebounds 15 anatanga imipira ine yabyaye amanota, steal imwe anakora ubwugarizi bwihuse (Blockks) inshuro eshanu (5).

Abanya-Tunisia baba mu Rwanda bafana igihugu cyabo

Ishmail Wainright (Uganda) yagize umusaruro rusange wa +16 mu manota 16 yatsinze, rebounds umunani, anatanga imipira ine yabyaye amanota (4 assists), steals eshatu na block imwe.

Michael Roll (20) wa Tunisia azamukana umupira agana ku nkangara

Makram Ben Romadhane (12) anyura mu bakinnyi ba South Sudan

Mourad El Mabrouk (7) ashaka amanota ya Tunisia

Salah Mejri (50) umukinnyi wa Tunisia ukomeye wanitwaye neza mu matsinda 

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru