Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’inyubako yagwiriye abarimo bayubaka mu Mujyi wa George wo mu majyepfo ya Afurika y’Epfo, wazamutse wikuba inshuro eshatu ugereranyije n’uwatangajwe ikimara kuba.
Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize, yahise ihitana abantu batandatu bahise batangazwa ikimara kuba ku wa Mbere w’icyumweru gishize.
Abari mu bikorwa by’ubutabazi, batangazaga ko imibare ishobora kwiyongera, kuko hari abari bagwiriwe n’ibikuta bari bataraboneka.
Amakuru yatangajwe ubu, avuga ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi manduka, ari abantu 24. Ugereranyije na batandatu bahise batangazwa, uyu mubare wikubye gatatu.
Ni mu gihe kandi ubutabazi bugikomeje, hashakishwa abandi bantu 28 baheze munsi y’ibikuta, dore ko ubwo iyi mpanuka yabaga, hari abantu 81 bari mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako y’amagorofa atanu.
Muri abo 81 bagwiriwe n’iyi nyubako, 29 nibo bakuwemo bakiri bazima, mu gihe 13 bakuwemo bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa mu bitaro.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wari wihanganishije imiryango yabuze abayo, yanasabye ko hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ndetse inzego zikaba zikomeje kurikora.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10