Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika y’Epfo: Amakuru agezweho ku mpanuka y’igorofa yagwiriye abayubakaga

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Afurika y’Epfo: Amakuru agezweho ku mpanuka y’igorofa yagwiriye abayubakaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’inyubako yagwiriye abarimo bayubaka mu Mujyi wa George wo mu majyepfo ya Afurika y’Epfo, wazamutse wikuba inshuro eshatu ugereranyije n’uwatangajwe ikimara kuba.

Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize, yahise ihitana abantu batandatu bahise batangazwa ikimara kuba ku wa Mbere w’icyumweru gishize.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi, batangazaga ko imibare ishobora kwiyongera, kuko hari abari bagwiriwe n’ibikuta bari bataraboneka.

Amakuru yatangajwe ubu, avuga ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi manduka, ari abantu 24. Ugereranyije na batandatu bahise batangazwa, uyu mubare wikubye gatatu.

Ni mu gihe kandi ubutabazi bugikomeje, hashakishwa abandi bantu 28 baheze munsi y’ibikuta, dore ko ubwo iyi mpanuka yabaga, hari abantu 81 bari mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako y’amagorofa atanu.

Muri abo 81 bagwiriwe n’iyi nyubako, 29 nibo bakuwemo bakiri bazima, mu gihe 13 bakuwemo bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa mu bitaro.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wari wihanganishije imiryango yabuze abayo, yanasabye ko hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ndetse inzego zikaba zikomeje kurikora.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

Handball: U Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia

Next Post

Habonetse Igihugu gishyigikira icyareze Israel mu Rukiko ruregwamo Ibihugu bihemukira ibindi

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse Igihugu gishyigikira icyareze Israel mu Rukiko ruregwamo Ibihugu bihemukira ibindi

Habonetse Igihugu gishyigikira icyareze Israel mu Rukiko ruregwamo Ibihugu bihemukira ibindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.