Mu bice binyuranye muri Afurika y’Epfo byiganjemo ibyo mu byaro, haravugwa izamuka ry’ubwicanyi bukorerwa abagore, ku buryo ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga 90% baba bumva badatekanye igihe batari kumwe n’igitsinagabo.
Iyi raporo yashyizwe hanze n’ikigo cy’ubwishingizi cya ‘First for women’, yerekana ko abagore bari ku kigero cya 3.6% ari bo umutekano wabo uba umeze neza muri Afurika y’Epfo.
Ikomeza ivuga ko imibare yerekana ko abagore bagera kuri 98% umutekano wabo uba utizewe mu gihe bari mu nzira bonyine mu bihe by’amajoro.
Nanone kandi abagore 77% baba bumva badatekanye, mu gihe batwaye ibinyabiziga batari kumwe n’umugabo bari kumwe, 66% by’abagore bakaba badatekanye mu bihe by’amanywa.
Naho abagore 63% na bo baba bumva badatuje mu gihe basohokanye n’inshuti zabo, mu gihe abagera kuri 54% na bo baba bumva badatuje mu gihe bari mu rugo rutarimo umusore cyangwa umugabo.
Iyi raporo ivuga ko ibi byagiye bigira ingaruka zatumye abagore bagera kuri 61%, bahutarizwa uburenganzira bwabo, naho 30% barimuka kubera kutizera umutekano, aho abenshi bimukiye mu Gihugu cy’u Bwongereza.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10