Abantu barenga 800 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’umutigito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan, mu gihe abandi barenga 2 500 bakomeretse.
Uretse aba bahitanywe n’umutingito wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025, hari n’inzu nyinshi zasenyutse burundu, n’ibindi bikorwa byinshi byangiritse, nk’uko byatangajwe na Leta y’aba Taliban iyoboye iki Gihugu kuri uyu wa Mbere.
Uwo mutingito wari uri ku gipimo cya 6.0 wabaye mu ijoro ryo ku cyumweru, wibasiye imijyi yo muNntara ya Kunar, hafi y’umujyi wa Jalalabad mu Ntara yegereye ya Nangarhar, usiga wangije ibintu byinshi.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mitingito (U.S. Geological Survey) cyatangaje ko uwo mutingito wabaye saa 23h47, wari uri ku ntera y’ibilometero 27, ufite uburebure bwa kilometero 8.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Leta y’aba Taliban, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko umubare w’abapfuye wageze kuri 800, mu gihe abakomeretse bagera ku 2 500. Yongeyeho ko abenshi mu bagizweho ingaruka bakomoka mu ntara ya Kunar.
Sharafat Zaman, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, kandi ko amatsinda y’abaganga aturutse mu Ntara za Kunar, Nangarhar ndetse no mu murwa mukuru Kabul yageze mu gace kabayemo ibyo biza kugira ngo afashe abahuye n’ingaruka z’umutingito.
Agace ka Jalalabad, gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 300, kamwe mu twibasiwe n’umutingito, gafatwa nk’umujyi ukomeye w’ubucuruzi kubera ko uherereye hafi y’Igihugu cya Pakisitani ndetse hakaba n’umupaka munini uhuza Ibihugu byombi.
Jalalabad kandi inazwi nk’agace gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi, cyane cyane imbuto n’umuceri, ndetse ikaba inyuranamo uruzi rwa Kabul.
Si ubwa mbere umutingito ukomeye wibasira igihugu cya Afganistan, kuko Ku wa 07 Ukwakira 2023, muri iki Gihugu habaye umutingito wari uri ku gipimo cya 6.3, wahitanye abasaga 4 000 nk’uko byatangajwe na Leta y’aba Taliban nubwo Umuryango w’Abibumbye wo watangaje ko abapfuye icyo gihe bari 1 500.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10