Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, wari umaze igihe atagaragara mu ruhame kubera uburwayi bukomeye yari afite, yongeye kugaragara.
Uburwayi bwa Ndikuriyo bwavuzwe cyane mu kwezi gushize, aho amakuru yavaga mu Burundi, yavugaga ko uyu munyapolitiki yoherejwe igitaraganya i Nairobi muri Kenya kuvurirwayo.
Uburwayi bwe kandi bwateye impungenge mu bo mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bavugaga ko amakuru y’ubwo burwayi yari yagizwe ibanga, bigatuma hari n’abakeka ko yaba agiye kwitaba Imana.
Umwe mu bo mu muryango we, aganira n’Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, mu mpera z’ukwezi gushize, yari yavuze ko yari yasubiye muri Coma, nyuma yuko yari yabanje kuyivamo agatora ka mitende ariko akaza kongera kuremba.
Icyo gihe uyu wo mu muryango wa Révérien Ndikuriyo, yari yagize ati “Dutegereje icyo imbaraga z’Imana zakora, kuko twe twamaze kwiheba.”
Iki kinyamakuru SOS Medias Burundi, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, cyatangaje ko “Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yongeye kugaragara, nyuma yo kugaruka mu Gihugu avuye mu mahanga kwivuza nyuma yuko habayeho kugerageza kumwivugana hakoreshejwe uburozi.”
Iki kinyamakuru kivuga ko Révérien Ndikuriyo, yongeye kugaragara mu ruhame mu isengesho ryabaye kuri uyu wa Kane, risanzwe ari ngarukakwezi ritegurwa n’ishyaka ayoboye.
SOS Medias Burundi ivuga ko ubwo Ndikuriyo yagaragaraga muri iri sengesho, byagaragaraga ko afite intege nke aho yari kumwe n’umugore we.
Iki kinyamakuru kigira kiti “Perezida wa Repubulika, Évariste Ndayishimiye, akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’inararibonye ziyoboye ishyaka, na we yari muri iri sengesho.”
Bivugwa kandi ko Ndikuriyo yagaragaye mu ruhame nyuma y’ibindi birori byateguwe inshuro zirenze imwe, byo kumwakira, ariko ntibikorwe.

RADIOTV10