Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasana za misile ziremereye, ari na ko hakomeza gutangwa umuburo ku baturage ko aho batuye hagiye gusukwaho ibisasu.

Iyi mirwano yakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kamena 2025, ubwo intambara ihanganishije ibi bihugu byombi bimaze igihe birebana ayi ingwe, yinjiraga ku munsi wa gatandatu.

Ingabo za Israel zatangaje ko Iran yohereje ibisasu bibiri bikurikirana mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu bigana muri Israel, ibyo bisasu bikaba byumvikanye mu mujyi wa Tel Aviv.

Ni mugihe Israel na yo  yasabye abaturage bo mu gace ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tehran, kwimuka byihuse kugira ngo indege zayo za gisirikare zibashe kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran, byumwihariko ku mutwe w’izi ngabo za iran udasanzwe witwa (Revolutionary Guards) ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Tehran.

Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social ku wa Kabiri, Donald Trump yasabye Iran kumanika Amaboko, anaburira ko kwihangana kwa Leta Zunze Ubumwe za America kugenda kurangira.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biravuga ko ayo magambo ya Trump, ashobora kuba aca amarenga ko bishobora kurangira America yifatanyishe na Israel mu kugaba ibitero ku hakorerwa ibisasu bya kirimbuzi bya Iran.

White House yatangaje ko Trump yavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri telefone kuri uyu wa Kabiri, byakurikiwe n’itangazo ry’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America rivuga ko zohereje indege z’intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati.

Ni mu gihe ibiro bishinzwe iperereza muri America, byatangaje ko Iran ifite umubare munini w’ibisasu bya misile bya kirimbuzi kurusha ibindi Bihugu byose byo muri ako karere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 1 =

Previous Post

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Next Post

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.