Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 hacicikanye amakuru avuga ko Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho [Salim Saleh] akaba umuvandimwe wa Perezida Museveni, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, gusa haje no gutangazwa andi makuru ko uru ruzinduko rwasubitswe. Aya makuru yaturutse he?

Ni amakuru yabanje gutangazwa n’Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye wo muri Uganda witwa Canary Mugume akaba asanzwe anakorera Televiziyo ya NBS yo muri iki Gihugu.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye saa kumi n’imwe na mirongo itanu n’icyenda z’umugoroba (17:59’), uyu Mugume ukurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 450 kuri Twitter, yavuze ko afite amakuru yihutirwa.

Ati “Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida [Museveni] ategerejwe i Kigali ejo [yavugaga uyu munsi ku wa Kane] aho azahura na Perezida Paul Kagame.”

https://twitter.com/CanaryMugume/status/1493978466743734275

Mugume yavugaga ko aya makuru yizewe kuko yayakuwe n’umwe mu bakomeye mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ndetse avuga ko byanemwe n’ubuyobozo bwo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Saleh azamara icyumweru i Kigali. Iyi ni indi ntamwe igana imbere mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda.”

Gusa nyuma y’amasaha atanu (5) Canary Mugume yagarutse kuri Twitter, atangaza ko uru rugendo yari yatangaje rwasubitswe.

Mu butumwa bwazaga buvuga ku bwo yari yatambukije mbere, Mugume yagize ati “Uru ruzinduko rwimuriwe ku yindi tariki iri imbere.”

Aya makuru yari yagiye agarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibi bigaragaza indi ntambwe yo gukomeza kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi ariko ubu hakaba hari gukorwa ibikorwa bigamije kuwubura.

Gusa ibi byatangajwe n’uyu Munyamakuru, nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha rwaba urwo muri Uganda cyangwa mu Rwanda rwari rwagize icyo rubitangazaho.

Gen Salim Saleh w’imyaka 62 y’amavuko uri mu kiruho cy’izabukuru, ni umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare runini mu ntambara yo gukura ku butegetsi Idi Amin, akaba yaragiye anagira imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Museveni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 2 =

Previous Post

Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’

Next Post

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.