Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore babiri bafatiwe mu isoko rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, barimo uwafatanywe amavuta yangize uruhu azwi nka Mukorogo, nyuma yuko batanzweho amakuru n’umuturage.
Aba bagore barimo uwafatanywe amacupa 453 y’amavuta yangize uruhu azwi nka mukorogo, n’undi wasanganywe ibitenge 31 yinjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bafashwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, aho kandi hanafashwe andi macupa 360 ya mukorogo yasanzwe aho yari yasizwe mu isoko na ba nyirayo, mu Mudugudu w’Ubucuruzi mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko aba bagore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Umuturage yatanze amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ko Uwamahoro acuruza amavuta yangiza uruhu ndetse na mugenzi we bakunze kuba bari kumwe witwa Mporwiki na we acuruza magendu y’ibitenge.”
CIP Mucyo Rukundo yavuze ko ubwo aba bagore babasakaga, babasanganye biriya bicuruzwa bafatanywe birimo ariya macupa 453 ya mukorogo ndetse n’ibitenge 31 byinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ndetse hafi y’aho bacururiza hafatirwa andi macupa 360 y’amavuta yangiza uruhu byagaragaye ko ba nyirayo batari bakiri hafi aho, na yo yahise afatwa, haracyarimo gushakishwa abayahasize.”
CIP Rukundo yavuze ko abafashwe n’ibyo bafatanywe byose biri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.
ICYO AMATEGEKO AVUGA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
RADIOTV10