Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry ukinira ikipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya, yaboneye ikipe ye igitego ku munota wa nyuma w’umukino mu irushanwa Nyafurika CAF Champions League, agaragaza ibyishimo byo kuba yayitsindiye igitego 1 itahanye muri iri rushanwa.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League, aho Al Ahli Tripoli yahuraga na FC Nouadhibou yo muri Mauritania.

Uyu mukino wari uwo kwishyura, warangiye Al Ahli Tripoli ibonye igitego 1-0 cya Manzi Thierry, wagitsinze mu minota y’inyongera, agitsindishije umutwe, ubwo iyi kipe yabonaga koroneri.

Nubwo Al Ahli Tripoli yatsinze uyu mukino wo kwishyura, yasezerewe muri CAF Champions League, kuko mu mukino ubanza, yari yatsinzwe ibitego 2-0.

Manzi Thierry yagaragaje ibyishimo byo kuba yaboneye ikipe ye iki gitego, nubwo itabashije gukomeza muri iri rushanwa nyafurika.

Yagize ati “Nubwo umusaruro wacu utatumye tubasha gukomeza, ariko ndashimira Imana kuba nabonye igitego cya mbere mu ikipe yanjye.”

Manzi Thierry wasinye amasezerano muri Al Ahli Tripoli mu kwezi gushize, yayigiyemo asoje amasezerano muri AS Kigali.

Ari kumwe na Mugisha Bonheur muri iyi kipe ya Al Ahli Tripoli, na we wayinjiyemo mu bihe bimwe na mugenzi we basanzwe bakinana mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, banakinanye mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC.

Manzi Thierry asanzwe ari myugariro w’Amavubi
Ubu akinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

Next Post

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Related Posts

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.