Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry ukinira ikipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya, yaboneye ikipe ye igitego ku munota wa nyuma w’umukino mu irushanwa Nyafurika CAF Champions League, agaragaza ibyishimo byo kuba yayitsindiye igitego 1 itahanye muri iri rushanwa.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League, aho Al Ahli Tripoli yahuraga na FC Nouadhibou yo muri Mauritania.

Uyu mukino wari uwo kwishyura, warangiye Al Ahli Tripoli ibonye igitego 1-0 cya Manzi Thierry, wagitsinze mu minota y’inyongera, agitsindishije umutwe, ubwo iyi kipe yabonaga koroneri.

Nubwo Al Ahli Tripoli yatsinze uyu mukino wo kwishyura, yasezerewe muri CAF Champions League, kuko mu mukino ubanza, yari yatsinzwe ibitego 2-0.

Manzi Thierry yagaragaje ibyishimo byo kuba yaboneye ikipe ye iki gitego, nubwo itabashije gukomeza muri iri rushanwa nyafurika.

Yagize ati “Nubwo umusaruro wacu utatumye tubasha gukomeza, ariko ndashimira Imana kuba nabonye igitego cya mbere mu ikipe yanjye.”

Manzi Thierry wasinye amasezerano muri Al Ahli Tripoli mu kwezi gushize, yayigiyemo asoje amasezerano muri AS Kigali.

Ari kumwe na Mugisha Bonheur muri iyi kipe ya Al Ahli Tripoli, na we wayinjiyemo mu bihe bimwe na mugenzi we basanzwe bakinana mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, banakinanye mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC.

Manzi Thierry asanzwe ari myugariro w’Amavubi
Ubu akinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

Next Post

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.