Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago yahunze afite ibyaha akurikiranyweho kandi ko yagiye ubwo yari atangiye kubazwa ku byaha biremereye, rukamwibutsa ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera.

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, hamaze iminsi havugwa inkuru y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze ko yahunze agatsiko kamaze igihe kamugendaho gashaka kumwivugana.

Mu biganiro uyu munyamakuru akomeje gutangira kuri YouTube Channel ye, agaruka ku bo ashinja kumugirira umugambi mubisha, akoresheje amagambo aremereye aho agera akanavuga ayumvikanamo gukurura amacakubiri.

Nanone kandi hagiye hanze amashusho y’urukozasoni, bivugwa ko byakozwe n’uyu munyamakuru Yago agamije kwihimura kuri umwe mu bo avuga ko bagambiriye kumugirira nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry; mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Primo Media, yavuze ko ubwo uku guterana amagambo hagati ya Yago na bagenzi be byatangiraga, abantu babonaga ari ukuryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Ariko tuza kubona ko biri kugenda bifata indi ntera aho batangiye kuzanamo amagambo aganisha ku byaha, aganisha ku gukurura amacakubiri, aganisha ku ngengabitekerezo, amagambo ashobora gutuma abandi bashobora kwanga abandi.”

Dr Murangira avuga ko aho bigereye kuri uru rwego, ari bwo RIB yatangiye kubyinjiramo, ndetse ko uru rwego rwahamagaje umunyamakuru Yago.

Ati “Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwemo n’umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure bwe yamukangishaga ko ashobora gushyira hanze ku mbuga nkoranyambaga.”

Avuga ko mu gihe RIB yari iri gukurikirana uyu munyamakuru kuri iki kirego, uyu munyamakuru Yago yongeye gushyira hanze andi mashusho y’ikiganiro kirimo amacakubiri n’ivangura.

Ati “Yarabajijwe, arakurikiranwa ari hanze. Muri cya gihe yakurikiranwaga, ni bwo twagiye kumva twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Ahunze yari agikurikiranywe, kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura yavuze, yahise ajyenda.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ikibabaje ari uko nubwo uyu munyamakuru Yago avuga ko yahunze, yakomeje gutangaza amagambo yumvikanamo nubundi ibyaha by’ivangura no kubiba amacakubiri.

Ati “Icyo namwibutsa hamwe n’abandi bose bumva ko bari hanze y’u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe, aho waba uri hose bibuke ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera, ntabwo byabuza kuba bakurikiranwa.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abaremye udutsiko dushingiye kuri iki kibazo, n’abakwirakwiza ibiganiro by’uyu munyamakuru byumvikanamo gukurura amacakubiri, ko babihagarika kuko bigize ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + eleven =

Previous Post

Rwanda Today! Rwanda Tomorrow!

Next Post

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.