Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago yahunze afite ibyaha akurikiranyweho kandi ko yagiye ubwo yari atangiye kubazwa ku byaha biremereye, rukamwibutsa ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera.

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, hamaze iminsi havugwa inkuru y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze ko yahunze agatsiko kamaze igihe kamugendaho gashaka kumwivugana.

Mu biganiro uyu munyamakuru akomeje gutangira kuri YouTube Channel ye, agaruka ku bo ashinja kumugirira umugambi mubisha, akoresheje amagambo aremereye aho agera akanavuga ayumvikanamo gukurura amacakubiri.

Nanone kandi hagiye hanze amashusho y’urukozasoni, bivugwa ko byakozwe n’uyu munyamakuru Yago agamije kwihimura kuri umwe mu bo avuga ko bagambiriye kumugirira nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry; mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Primo Media, yavuze ko ubwo uku guterana amagambo hagati ya Yago na bagenzi be byatangiraga, abantu babonaga ari ukuryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Ariko tuza kubona ko biri kugenda bifata indi ntera aho batangiye kuzanamo amagambo aganisha ku byaha, aganisha ku gukurura amacakubiri, aganisha ku ngengabitekerezo, amagambo ashobora gutuma abandi bashobora kwanga abandi.”

Dr Murangira avuga ko aho bigereye kuri uru rwego, ari bwo RIB yatangiye kubyinjiramo, ndetse ko uru rwego rwahamagaje umunyamakuru Yago.

Ati “Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwemo n’umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure bwe yamukangishaga ko ashobora gushyira hanze ku mbuga nkoranyambaga.”

Avuga ko mu gihe RIB yari iri gukurikirana uyu munyamakuru kuri iki kirego, uyu munyamakuru Yago yongeye gushyira hanze andi mashusho y’ikiganiro kirimo amacakubiri n’ivangura.

Ati “Yarabajijwe, arakurikiranwa ari hanze. Muri cya gihe yakurikiranwaga, ni bwo twagiye kumva twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Ahunze yari agikurikiranywe, kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura yavuze, yahise ajyenda.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ikibabaje ari uko nubwo uyu munyamakuru Yago avuga ko yahunze, yakomeje gutangaza amagambo yumvikanamo nubundi ibyaha by’ivangura no kubiba amacakubiri.

Ati “Icyo namwibutsa hamwe n’abandi bose bumva ko bari hanze y’u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe, aho waba uri hose bibuke ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera, ntabwo byabuza kuba bakurikiranwa.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abaremye udutsiko dushingiye kuri iki kibazo, n’abakwirakwiza ibiganiro by’uyu munyamakuru byumvikanamo gukurura amacakubiri, ko babihagarika kuko bigize ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 6 =

Previous Post

Rwanda Today! Rwanda Tomorrow!

Next Post

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

by radiotv10
14/05/2025
0

Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Sean “Diddy” Combs , yatanze ubuhamya mu Rukiko rw’i New York, mu rubanza aregwamo...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.