Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bituma habaho gukozanyaho hagati y’aya mabandi na polisi.
Iki gitero cyabaye hagati saa tatu n’igice na saa yine zo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025 kuri Banki ya Rawbank iherereye mu gace ka la Place Victoire, mu Murwa mukuru i Kinshasa.
Aba bajura babanje kurasa urufaya rw’amasasu mu kirere mbere yuko binjira muri Banki, ubundi bafata bugwate abakozi b’iyi banki n’abakiliya barimo.
Polisi y’Igihugu cya Congo yatabaye vuba na bwangu, ubundi habaho kurasana hagati y’impande zombi, ibintu byateye ubwoba abatuye muri aka gace bumvaga urusaku rw’amasasu.
Inzego z’umutekano zahise zigota iyi banki, kugira ngo ziburizemo umugambi w’aya mabandi, ndetse zinagaruze abari bafashwe bugwate na yo.
Bugugumesitiri wa Kalamu, Charly Luboya yatangaje ko abaturage bari bafashwe bugwate babashije gusohoka muri iyi banki ahagana saa tanu, aho kugeza ubwo aba itwaje intwaro bari bakiri muri banki.
Bamwe mu bari hanze bariho bakorana n’aba bajura, babashije gutoroka, mu gihe hari n’abatawe muri yombi. Amakuru avuga ko igikorwa cyo guhangana n’aya mabandi kigikomeje.
RADIOTV10