Amafoto adasanzwe ya Rihanna ugiye kwibaruka umwana wa kabiri nyuma y’umwaka abyaye imfura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Rihanna witegura kwibaruka ubuheta nyuma y’umwaka umwe abyaye imfura, yashyize hanze amafoto amugaragaza yambaye akenda k’imbere kamwe gusa nako gato, amwibutsa ubwo yari atwite umwana wa mbere.

Rihanna yashyize hanze aya mafoto kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, avuga ko amwibutsa ubwo yari atwite imfura ye n’umukunzi we A$AP Rocky.

Izindi Nkuru

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Rihanna yavuze ko ubu ari mu byishimo biza byiyongera mu bindi, ati “Mu guha icyubahiro ugutwita kwanjye kwa mbere, nishimira kuba umubyeyi, ndeste n’umubiri mwiza byansigiye.”

Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe ku Isi, yibarutse imfura ye na A$AP Rocky muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, ubu bakaba bitegura kwakira umwana ugwa mu ntege imfura yabo.

Mu gitaramo kizwi nka Super Bowl Halftime cyabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Rihanna nibwo yahishuye ko atwite inda y’ubuheta bwe.

Ubwo yagaruka ku rugendo rwo kuba umubyeyi, Rihanna yagaragaje ko yishimiye kwitwa mama, aho yari yagize ati “Ni iby’ingenzi kongera kubikora uyu mwaka [kubyara] nanone kandi nishimira kuba umuhungu wanjye agiye kubibona.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru