Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo amasura mashya y’abakinnyi iherutse kwinjzamo.
Iyi myitozo yabereye kuri stade Ikirenga i Shyorongi aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe yitoreza, iyoborwa n’umutoza mushya TALEB ABDERRAHIM.
Byari biteganyijwe ko APR FC itangira imyitozo ku wa Kabiri ariko biza kwimurwaho umunsi umwe.
Abakinnyi hafi ya bose basanzwe bakinira iyi kipe n’abandi bashya yaguze b’Abanyarwanda, bitabiriye iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakanga 2025.
Abo bakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye imyitozo APR FC yaguze, ni umunyezamu wavuye muri As Kigali Hakizimana Adolphe, Ombolenga Fitina, Hakim Bugingo na Iraguha Hadji yaguze muri Rayon Sports FC, Ngabonziza Pacifique waguzwe muri Police FC na Nduwayo Alexis myugariro waguzwe muri Gasogi United.
Abakinnyi b’Abanyamahanga baguzwe n’iyi kipe, ntibagaragaye mu myitozo y’umunsi wa mbere wo kwitegura imikino y’umwaka wa 2025-2026.
Muri aba b’Abanyamahanga baguzwe na APR FC, Ni Umunya-Uganda Ssekiganda Ronald, ushobora kuzabanza gukina imikino ya CHAN na Uganda Cranes, dore ko ari ku rutonde rw’abakinnyi Morley Byekwaso yahamagaye azifashisha muri iyi mikino izatangira tariki 02 Kanama 2025, ndetse na Memel Raouf Dao Umunya-Burkina Faso ukina hagati asatira izamu.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa aherutse gutangaza ko iyi kipe isigaje kugura rutahizamu umwe igahita iva ku isoko ry’igura ry’abakinnyi.
APR FC itangiye imyitozo, mu gihe abafana bayo bateguye igikorwa cyiswe “APR FC ku ivuko” aho bazahurira ku Murindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, hashingiwe iyi kipe mu 1993, bakazaba bizihiza imyaka 32 imaze ishinzwe n’imyaka 30 imaze ikina shampiyona yegukanye inshuro 22.





Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10