Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

radiotv10by radiotv10
03/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo amasura mashya y’abakinnyi iherutse kwinjzamo.

Iyi myitozo yabereye kuri stade Ikirenga i Shyorongi aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe yitoreza, iyoborwa n’umutoza mushya TALEB ABDERRAHIM.

Byari biteganyijwe ko APR FC itangira imyitozo ku wa Kabiri ariko biza kwimurwaho umunsi umwe.

Abakinnyi hafi ya bose basanzwe bakinira iyi kipe n’abandi bashya yaguze b’Abanyarwanda, bitabiriye iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakanga 2025.

Abo bakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye imyitozo APR FC yaguze, ni umunyezamu wavuye muri As Kigali Hakizimana Adolphe, Ombolenga Fitina, Hakim Bugingo na Iraguha Hadji yaguze muri Rayon Sports FC, Ngabonziza Pacifique waguzwe muri Police FC na Nduwayo Alexis myugariro waguzwe muri Gasogi United.

Abakinnyi b’Abanyamahanga baguzwe n’iyi kipe, ntibagaragaye mu myitozo y’umunsi wa mbere wo kwitegura imikino y’umwaka wa 2025-2026.

Muri aba b’Abanyamahanga baguzwe na APR FC, Ni Umunya-Uganda Ssekiganda Ronald, ushobora kuzabanza gukina imikino ya CHAN na Uganda Cranes, dore ko ari ku rutonde rw’abakinnyi Morley Byekwaso yahamagaye azifashisha muri iyi mikino izatangira tariki 02 Kanama 2025, ndetse na Memel Raouf Dao Umunya-Burkina Faso ukina hagati asatira izamu.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa aherutse gutangaza ko iyi kipe isigaje kugura rutahizamu umwe igahita iva ku isoko ry’igura ry’abakinnyi.

APR FC itangiye imyitozo, mu gihe abafana bayo bateguye igikorwa cyiswe “APR FC ku ivuko” aho bazahurira ku Murindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, hashingiwe iyi kipe mu 1993, bakazaba bizihiza imyaka 32 imaze ishinzwe n’imyaka 30 imaze ikina shampiyona yegukanye inshuro 22.

APR yatangiye imyitozo
Ombolenga uherutse kuyigarukamo na we yatangiranye n’abandi
Amasura mashya muri APR

Umutoza yatangiye gutanga amabwiriza
Adolphe umunyezamu mushya muri APR na we yatangiye imyitozo

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =

Previous Post

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Next Post

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

IZIHERUKA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US
AMAHANGA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.