Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Emery Bayisenge wakiniye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Gormahia FC yo muri Kenya, unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangiye imyitozo ya Gasogi United iherutse kumuha akazi nyuma y’igihe adafite ikipe.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, Perezida w’iyi Kipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC atangaje ko bazanye uyu musore ngo yongerere imbaraga ubwugarizi bw’iyi kipe.

KNC ubwo yavugaga ku guha akazi uyu mukinnyi, yari yagize ati “Ntibikiri ibanga twamaze kumvikana na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima aratangira kudukinira nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona.”

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Gasogi United kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, buha ikaze uyu mukinnyi muri iyi kipe wamaze gutangiramo imyitozo.

Ubuyobozi bwa Gasogi United, bwagize buti “Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi BAYISENGE Emery yatangiye imyitozo. Ubu ni umukinnyi wacu. Tumuhaye ikaze.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League na bwo bwishimiye igaruka ry’uyu myugariro muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ubutumwa bwatanzwe na Rwanda Premier League, bugira buti “Umunyabigwi yagarutse. Emery Bayisenze, umwe muri ba myugariro bakomeye yagarutse muri Rwanda Premier League akinira Gasogi United.”

Rwanda Premier League yibukije ko Emery Bayisenge yanyuze mu makipe arimo Isonga FC yamuzamuye, APR FC ndetse na AS Kigali.

Ikipe ya Gasogi United yahaye ikaze Emery Bayisenge, yitegura umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, uzayihuza na Musanze FC mu cyumweru gitaha, tariki 23 Ugushyingo 2024.

Emery Bayisenge yatangiye imyitozo muri Gasogi United

Na we yishimiye kongera kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 4 =

Previous Post

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

Next Post

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Related Posts

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

IZIHERUKA

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair
AMAHANGA

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.