Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie.
Aya mafoto yashyizwe hanze na Clarisse Karasira kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025 nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yibarutse ubuheta.
Aya mafoto agaragaza uyu muhanzikazi akiri mu bitaro yabyariyemo, arimo ateruye ubuheta bwe, ndetse n’ayo ari kumwe n’umuryango we wose, umugabo we ndetse n’imfura yabo.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Clarisse Karasira yavuze ko “uyu ni mwana twasengeye” ari uwo gushimira Imana, ati “mfite amashimwe arenze ayo mu magambo.”
Yakomeje agira ati “Nshuti zanjye, ndabashimira cyane ku bw’ubutumwa bwiza mwanyoherereje munyifuriza ibyiza ndetse n’amasengesho! Muhabwe umugisha.”
Ku wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 ubwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangazaga ko yibarutse ubuheta, na bwo yagaragaje ibyishimo by’izi mpundu zavuze iwe, avuga ko umwana wabo bamwise KWEMA Light Fitz Gerard.
Uyu mwana w’ubuheta w’umuhanzikazi Clarisse na Dejoie yaje agwa mu ntege mukuru we Kwanda Krasney Jireh w’imyaka itatu, bibarutse muri Kamena 2022.



RADIOTV10