Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in SIPORO
0
Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza Harry Hudson w’imyaka 17 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 19 mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda, noneho Umunyarwanda yabashije gusoza.

Ni icyiciro cyakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, cyari gifite intera y’ibilometero 119,3, cyarimo udurera twa metero 2 435.

Uyu Mwongereza Harry Hudson wegukanye iyi shampiyona, yakoresheje amasaha 2:55’ 19’’, mbere yuko yatatse abakinnyi ubwo bari mu bilometero 36 bya nyuma, yanayoboye kuva ubwo yavaga mu gikundi cyari imbere, akaza kugera kuri Kigali Convention Center ayoboye.

Umukinnyi wa kabiri yabaye Umufaransa Johan Blanc wahageze asigwa amasegonda 16’’ n’uyu Mwongereza, akaba yahagereye rimwe n’Umunya-Pologne, Jackowiak Jan Michal wegukanye umwanya wa gatatu.

Iri siganwa ryatangiye abasiganwa ari 141 bo mu Bihugu 71, ababashije gusoza ntibageze no muri 1/2, kuko ababashije kurangiza ari 66, barimo Umunyarwanda umwe Ntirenganya Moise wari unakinnye Shampiyona y’Isi ku nshuro ye ya kabiri, ariko umwaka ushize wa 2024 ubwo yari i Zurich akaba atarabashije gusoza.

Naho abandi bakinnyi 75 barimo n’Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson, ntibabashije gusoza iri rushanwa, aho we yacumbikiye kuri lap ya gatanu.

Ntibikunze kubaho ko Umunyarwanda abasha gusoza muri iri siganwa rya Shampiyona y’Isi, ndetse no ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, nta Munyarwanda wabashije kurangira, kimwe n’abandi Banyafurika benshi.

Ubwo abakinnyi bari bagiye gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nubwo benshi bacumbikiyemo hagati
Ubwo bari bahagurutse
Hudson ubwo yarebaga imbere ye aho agiye gusoreza
Harry Hudson w’imyaka 17 ubwo yageraga ku murondo wo gusorezaho

Umufaransa n’Umunya-Pologne ubwo na bo bari bahasesekaye
Umunyarwanda Ntirenganya Moise na we ari mu babashije gusoza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eight =

Previous Post

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

Next Post

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.