Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakipe ya mbere azacakirana mu irushanwa Nyafurika rigezweho yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakipe ya mbere azacakirana mu irushanwa Nyafurika rigezweho yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imwe mu mikino ya 1/4 ya African Football League, hamenyekanye amakipe abiri azahurira muri 1/2 ari yo Al Ahly yo mu Misiri na Mamelody Sundown yo muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Kabiri saa kumi z’umugoroba mu Gihugu cya Misiri, ikipe ya Al Ahly yari yakiriye ikipe ya Simba SC, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe ya Simba SC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kanoute, kiza kwishyurwa na Kahraba umukino urangira gutyo binasiga Al Ahly ihise ibona tike ya 1/2 cy’irangiza kubera ibitego byo hanze bibiri yatsinze ubwo yanganyaga na Simba 2-2 muri Tanzania.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Mamelody Sundown yanganyirije muri Afurika y’Epfo na Petro de Luanda 0-0, bihita biha amahirwe Mamelody Sundown yo gukomeza muri 1/2 kuko umukino ubanza yari yatsindiye muri Angola Petro de Luanda ibitego 2-0.

Umukino wa 1/2 wa mbere uzahuza Al Ahly na Mamelody Sundown tariki ya 29 Ukwakira 2023, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe hagati ya tariki ya 1-2 Ugushyingo.

Andi makipe agomba gukina 1/2 azamenyekana kuri uyu wa Kane hagati ya TP Mazembe izaba yagiye gusura Esperance de Tunis, aho umukino ubanza TP Mazembe yatsindiye Esperance de Tunis muri Tanzania igitego 1-0.

Kuri uyu wa Kane kandi Wydad Casablanca yo muri Maroc izakira Enyimba yo muri Nigeria umukino ubanza wabereye muri Nigeria Wydad Casablanca yahaboneye intsinzi y’igitego 1-0.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − five =

Previous Post

Kolari iri mu zikunzwe mu Rwanda izaniye abakunzi bayo inkuru nziza

Next Post

Abanyarwanda bazaniwe inkuru nziza mu bijyanye n’ikoranabuhanga yerecyeye ubufatanye bw’ibigo bikomeye

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda bazaniwe inkuru nziza mu bijyanye n’ikoranabuhanga yerecyeye ubufatanye bw’ibigo bikomeye

Abanyarwanda bazaniwe inkuru nziza mu bijyanye n’ikoranabuhanga yerecyeye ubufatanye bw'ibigo bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.