Kolari iri mu zikunzwe mu Rwanda izaniye abakunzi bayo inkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kolari izwi nka True Promises Ministries, iri mu zikunzwe ziririmba indirimbo zihimbaza Imana, igiye gukora imbanzirizamurika rya album yayo, aho kuzinjira muri iki gitaramo cya Pre-Launch ari ukwishyura.

True Promises Ministries yaherukaga gukora igitaramo muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022, bari gutegura igitaramo cya Pre-Launch ya Album yabo bazashyira hanze mu minsi iri imbere.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo kizanafatirwamo amashusho azakoreshwa mu ndirimbo zizaba ziri kuri album bazashyira hanze, kizaba tariki 10 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, muri Intare Arena Conferece ku Gisozi.

Umunyamabanga wa True Promises, Yvan Rwano agaruka kuri iki gitaramo, yagize ati “Impamvu yitwa gutyo [Pre-Launc] hazafatwamo amajwi n’amashusho by’indirimbo nshyashya.”

Abazitabira iki gitaramo cya Pre-Launch kandi bazishyura, aho tike ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw) kuri buri muntu uzakizamo.

Yvan Rwano agaruka ku mpamvu bishyuje iki gitaramo cya Pre-Launch, yagize ati “Urebye ntabwo ari ukwishyuza, kuko ugereranyije n’imyiteguro n’igiciro tuba twashyizeho, ni ukugira ngo umuntu azigame umwanya we mbere, kuko imyanya izaba ari micye, ntabwo tuzarenza abantu 500.”

Yakomeje asobanura icyo abantu bakwitega mu ndirimbo nshya bagiye kuzakora, ati “Ni agaseke gapfundikiye, kuko buri ndirimbo dukora ziba zifite style yazo.”

Gufata amashusho y’indirimbo, si ku nshuro ya mbere bibaye mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuko n’umuhanzi Israel Mbonyi yakoze igikorwa nk’iki umwaka ushize, we anishyuza ibihumbi makumyabiri [20 000 Frw] kwinjira muri icyo gikorwa.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru