Amakuru ababaje muri ruhago y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bagize uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda Muramira Gregoire, wari umuyobozi w’irerero rya Isonga Academy, yitabye Imana, bishengura abasanzwe bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muramira Gregoire yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe, uwari umwungirije muri Isonga witwa Christian na we avuye mu mwuka w’abazima.

Izindi Nkuru

Inkuru y’urupfu rwa Muramira Gregoire, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022 nkuko byemejwe na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda kibanda ku makuru ya siporo.

Umunyamakuru wa Siporo, Imfurayacu Jean Luc mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje iyi nkuru ibabaje, agira ati Muzehe Muramira Gregoire yitabye Imana.”

Muramira Gregoire afite ibigwi bikomeye muri ruhago mu Rwanda no mu Burundi, dore ko yanabaye umuyobozi w’Ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi, mu 1992 ubwo iyi kipe yageraga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye muri Afurika rya CAF Cup Winners’ Cup.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru