Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ntarindwa Emmanuel ukekwaho gukora Jenoside mu yahoze ari Komini Kigoma, wafashwe nyuma y’imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu y’umuturage wo mu Karere ka Nyanza, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Ntarindwa Emmanuel yafashwe mu cyumweru gishize tariki 16 Gicurasi 2024, nyuma y’uko inzego z’iperereza zifatanyije n’abaturage, hatahuwe ko uyu mugabo yabaga mu mwobo ucukuye mu nzu y’umuturage w’umugore wo mu Mudugudu wa Rukandiro mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, we n’umugore babanaga muri iyo nzu icukuyemo umwobo, witwa Mukamana Eugenie, babanaga nk’umugore n’umugabo, ndetse bakaba barabyaranye umwana umwe.
Uyu Mukamana akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu guhisha uyu mugabo ukekwaho gukora Jenoside, mu gihe we [Ntarindwa] akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza.
Nyuma y’iminsi itanu isanzwe iteganywa n’itegeko, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB); rwayishyikirije dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bombi, Ubushinjacyaha kugira ngo buzabaregere inkiko zibifitiye ububasha.
Ntarindwa wafashwe nyuma y’imyaka 23 yihishe mu mwobo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza gutahuka muri 2001, ari na bwo yahitaga acumbikirwa na Mukamana bari basanzwe baziranye kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10