Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in SIPORO
0
Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn, w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu cyiciro cy’abasore batarengeje imaka 23, akaba ari na we muto mu basiganwaga muri iki cyiciro.

Lorenzo Mark Finn yegukanye uyu Mudali wa Zahabu ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo aba basore bakoraga intera y’Ibilometero 164,6, akaba yawegukanye akoresheje amasaha 3:57’27”.

Mu bakinnyi 121 basiganwaga muri iki cyiciro, uyu Mutaliyani Lorenzo Mark Finn wegukanye umwanya wa mbere ni we muto muri aba bose. Muri aba 121, ababashije gusoza ni 66, mu gihe 65 batabashije kurisoza.

Ni mu Gihe ku mwanya wa Kabiri, hahe Umusuwisi Jan Huber warushijwe amasegona 31” n’uyu Mutaliyari wegukanye umwanya wa mbere.

Ku Mwanya wa gatatu haje Umunya-Autriche  Marco Schrettl warushijwe Umunota 1′:13”, na we waje akurikirwa n’Umunya-Espagne Hector Alvarez Martinez waje ku mwanya wa kane, aho we yarushijwe umunota 1′:38”.

Ku mwanya wa gatanu, haje Umunya-Pologne, Mateusz Gajdulewicz waje arushwa umunota 1′:42” na we wakurikiwe n’Umunya-Espagne Pau Marti Soriano ku mwanya wa gatandatu  we warushijwe iminota 2′:22”

Mu icumi ba mbere kandi, ku mwanya wa karindwi hane Umufaransa Victor Loulergue warushijwe iminota 2′:22”, ku mwanya wa munani haza Umusuwisi nanone Robin Donze warushijwe iminota 2′:24”.

Ni mu gihe ku mwanya wa cyenda haje Umunya-Espagne Adria Pericas Capdevila warushijwe iminota 2′:24”, na ho ku mwanya wa cumi haza Umunya-Ecuador Mateo Pablo Ramirez Torres warushijwe iminota 2′:24”.

Lorenzo Mark Finn ubwo yishimiraga kwegukana shampiyona y’Isi y’amagare
Ni we muto mu bakinnyi 121 basiganywe muri iki cyiciro

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + thirteen =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Next Post

Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.