Itsinda ry’intumwa z’Ihuriro AFC/M23 riyobowe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, biravugwa ko bari mu matsinda yakiriwe i Doha muri Qatar, mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, avuga ko gifite amakuru yizewe ko intumwa z’u Rwanda, iza DRC ndetse n’iz’iri Huriro AFC/M23; bagiye i Doha “gukomeza ibiganiro byatangijwe tariki 18 Werurwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Al Thani.”
Aya matsinda agiye i Doha, nyuma yuko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheihk Tamim Ben Hamad Al Thani ayoboye ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC.
Jeune Afrique ivuga ko aya matsinda yakiriwe mu bihe binyuranye kuva tariki 27 Werurwe, aho itsinda ry’abahagarariye AFC/M23 ryari riyobowe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa.
Mu biganiro byabaye tairki 18 Werurwe 2025, byahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, Abakuru b’Ibihugu bahurije ku kuba bashyigikiye inzira z’ibiganiro biri gukorwa n’Imiryango ya EAC na SADC yahurije hamwe imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma y’ibi biganiro kandi, ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wemeye kurekura umujyi wa Walikare wari wafashe, uvuga ko iki cyemezo cyari kigamije gushyigikira inzira z’ibiganiro.
Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Oscar Balinda yavuze ko koko iki cyemezo gifitanye isano n’ibi biganiro byari byahuje Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC i Doha muri Qatar.
Yari yagize ati “Iyo Abakuru b’Ibihugu batugiriye inama, iyo tubonye ari inama yagirira akamaro abaturage bacu, turayikurikiza.”
Ibi biganiro kandi bikomeje mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, iherutse gushyiraho abahuza batanu bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu binyuranye byo muri Afurika, bazayobora ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo.
RADIOTV10