Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru aravuga ko bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye, kinanyuzwamo abakoresheje ibiyobyabwenge n’abagaragayemo imyitwarire idakwiye kugira ngo basubire mu murongo muzima.

Mu cyumweru gishize, ni bwo Polisi y’u Rwanda yemeje ko aba bahanzikazi batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko aba bahanzikazi koko batawe muri yombi, nyuma yo kurenga ku mabwiriza y’amasaha y’utubari, aho bafashwe barengeje amasaha yemewe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko aba bahanzikazi Ariel Wayz na Babo, na bagenzi babo bari bafunganywe mu kibazo kimwe na bo basanzwemo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye.

Aba bahanzikazi n’abandi bajyanywe hamwe, bageze muri iki Kigo Ngororamuco kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 nk’uko byemejwe n’uwo mu muryango w’umwe mu bajyanye n’aba bahanzikazi.

Ikigo Ngororamuco cya Huye cyajyanywemo aba bahanzi, kinaherutse kunyuramo umuhanzi w’umuraperi Fireman we wagiyemo yijyanye muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yuko aganirijwe n’abantu bakamugira inama ko yajya kwivurizayo.

Muri uwo kwezi kwa Mutarama kandi, abandi bakobwa barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’, na bo bajyanywe kugororerwa muri iki Kigo Ngororamuco cya Huye, nyuma yo kugaragaraho ibidakwiye by’amashusho y’urukozasoni.

Ariel Wayz yamaze kugezwa mu kigo ngororamuco
Na Babo bafatiwe hamwe
Basanzwe banafitanye indirimbo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 13 =

Previous Post

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

Next Post

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y'impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.