Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru aravuga ko bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye, kinanyuzwamo abakoresheje ibiyobyabwenge n’abagaragayemo imyitwarire idakwiye kugira ngo basubire mu murongo muzima.
Mu cyumweru gishize, ni bwo Polisi y’u Rwanda yemeje ko aba bahanzikazi batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko aba bahanzikazi koko batawe muri yombi, nyuma yo kurenga ku mabwiriza y’amasaha y’utubari, aho bafashwe barengeje amasaha yemewe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko aba bahanzikazi Ariel Wayz na Babo, na bagenzi babo bari bafunganywe mu kibazo kimwe na bo basanzwemo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye.
Aba bahanzikazi n’abandi bajyanywe hamwe, bageze muri iki Kigo Ngororamuco kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 nk’uko byemejwe n’uwo mu muryango w’umwe mu bajyanye n’aba bahanzikazi.
Ikigo Ngororamuco cya Huye cyajyanywemo aba bahanzi, kinaherutse kunyuramo umuhanzi w’umuraperi Fireman we wagiyemo yijyanye muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yuko aganirijwe n’abantu bakamugira inama ko yajya kwivurizayo.
Muri uwo kwezi kwa Mutarama kandi, abandi bakobwa barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’, na bo bajyanywe kugororerwa muri iki Kigo Ngororamuco cya Huye, nyuma yo kugaragaraho ibidakwiye by’amashusho y’urukozasoni.



RADIOTV10











