Abakinnyi babiri bakina muri ba myugariro b’ikipe y’Igihugu Amavubi, Fitina Ombolenga na murumuna we Yunus Nshimiyimana, bagarutse mu myitozo nyuma y’umunsi umwe bari bahawe wo gushyingura umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana.
Fitina Ombolenga na Yunus Nshimiyimana bashyinguye se ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2024, ari na wo munsi rukumbi batakoze imyitozo.
Muri iyi kipe kandi iri kwitegura gucakirana na Nigeria kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, haravugwamo imvune y’umunyezamu Buhake Clement ishobora gutuma atazakina uyu mukino.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 aravuga ko uyu munyezamu usanzwe ukina hanze y’u Rwanda yagize ikibazo cy’agatsinsino.
Usibye Buhake, umutoza Adel Amrouche yari yahamagaye abandi banyezamu batatu aribo Ntwali Fiacre, Maxime Wensens na Ishimwe Pierre.
Abakinnyi bose bahamagawe bari gukora imyitozo bitegura uyu mukino na Nigeria mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria na yo yamaze kugera mu Rwanda inakomeje imyitozo, aho iri ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu, muri iri tsinda rya gatatu riyobowe n’u Rwanda rufite amanota arindwi (7), mu gihe Super Eagles bagiye guhura, ifite amanota atatu (3).


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10