Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko abakinnyi barimo Kapiteni w’iyi Kipe, Muhire Kevin baherutse kuvunika, bari koroherwa ku buryo butanga icyizere ko bazagaruka mu kibuga vuba.

Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, nyuma yuko aba bakinnyi baherutse kugira imvune.

Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, yavunikiye mu mukino wa Shampiyona iyi kipe yari yahuyemo na Police FC, warangiye iyi kipe ibonye intsinzi y’ibitego 2-0.

Muri uwo mukino, Muhire Kevin wasimbuwe ku munota wa 20’, yavunitse nyuma yo kugongana na myugariro wa Police FC Issa Yakubu, ahita agira imvune.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu butumwa bwatambukije ku mbuga nkoranyambaga, bugaragagaza uko imvune y’uyu kapiteni w’iyi kipe kimwe n’iya myugariro wayo Aimable Nsabimana, imeze.

Ubuyobozi bwa Rayon bwagize buti “Kevin Muhire na Aimable Nsabimana bari koroherwa mu burwayi bw’imvune bagize. Basubukuye imyitozo yoroheje. Turabifuriza gukira burundu.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kandi, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yayo yitegura imikino y’igikombe cy’Intwari iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yuko habaye impinduka mu miterere y’imikino y’iki gikombe, Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde, izahura na Police FC ya kane, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri izakina na AS Kigali ya gatatu, mu mikino izaba tariki 28 Mutarama 2025.

Muhire Kevin umukinnyi w’ingenzi muri Rayon ari gutora ka mitende
Na myugariro Nsabimana Aimable

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − three =

Previous Post

Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

Next Post

Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.