Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Banyamerika bari barakatiwe kwicwa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamerika batatu bari mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu n’Inkiko za Gisirikare muri DRC kubera kugerageza guhirika ubutegetsi, bakaba baherutse guhabwa imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi akabakuriraho iki gihano cyo kwicwa, boherejwe iwabo muri America.

Aba banyamerika, ni bamwe mu bari bakoze igikorwa cyiswe kugerageza guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko nyuma yuko aba Banyamerika batatu bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi akabakuriraho igihano ry’urupfu, kuri uyu wa Kabiri boherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, kugira ngo bazajye kurangirizayo igihano cyo gufungwa burundu bagumishirijweho.

Muri bo, barimo Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga, wari uyoboye itsinda ry’abantu bigabije ibiro by’Umukuru w’Igihugu bavuga ko bashaka gukuraho ubutegetsi, ariko we akaba yarahasize ubuzima.

Uyu Marcel Malanga Malu, yari yakatiwe igihano cy’urupfu tariki 27 Mutarama 2025 nk’uko byari byemejwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Gombe muri Kinshasa. We n’abandi bantu 36 baregwaga hamwe, bakaba bari bafungiye muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, ndetse igihano bari barakatiwe kikaba cyari cyamaze kuba itegeko tariki 09 Werurwe 2025.

Iteka rya Perezida ryatangajwe mu ijoro ryo ku ya 02 Mata 2025, rikubiyemo imbabazi zahawe uyu Marcel Malanga Malu kimwe na bagenzi be babiri b’Abanyamerika; Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin.

Amakuru avuga ko koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kwabo, kwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma ya DRC na Ambasade ya USA i Kinshasa. Gusa nta makuru arambuye avuga ku bijyanye no kuzafungirwa muri America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + three =

Previous Post

Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

Next Post

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Related Posts

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

IZIHERUKA

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi
AMAHANGA

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.