Abasirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abapolisi bari bamaze amezi atatu bacumbikiwe na MONUSCO nyuma yo gutsindwa urugamba bari bahanganyemo na M23, batangiye kujyanwa i Kinshasa.
Aba basirikare n’abapolisi ba Leta ya Congo ndetse n’abo mu miryango yabo bari bamaze igihe bacumbikiwe na MONUSCO, baratangira kujyanwa i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, igikorwa giakorwa ku bufatanye na MONUSCO n’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge (CICR).
Aba basirikare n’Abapolisi n’imiryango yabo bajyanwa i Kinshasa, bari bahungiye mu birindiro by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUCSO) biri i Goma, ubwo umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi muri Mutarama uyu mwaka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, bwashimiye Umuryango utabara Imbabare Croix-Rouge (CICR) “ku bw’ubufasha bwawo” ndetse n’uruhare “wagize mu buhuza n’ubwumvikane” byakozwe bisabwe na Guverinoma ya Congo ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.
FARDC kandi yoboneyeho gushimira Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye “ku bwo kuzuza inshingano zabo nubwo byari bigoye” mu kurindira umutekano aba basirikare n’abapolisi ba Congo.
Aba basirikare n’Abapolisi mu nzego za Congo Kinshasa, bajyanywe i Kinshasa, mu gihe n’ingabo za mbere zari mu butumwa bwa SADC, na zo zari zimaze igihe i Goma, zatangiye gutaha kuri uyu wa Kabiri zinyuze mu Rwanda.

RADIOTV10