Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku biganiro biherutse gutangazwa bya M23 n’Ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku biganiro biherutse gutangazwa bya M23 n’Ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje i Luanda muri Angola, itsinda ry’intumwa zigomba kurihagararira mu biganiro bitaziguye hagati yaryo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro, AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yatangaje ku rubuga Nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.

Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka atangira ati ati “L’Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) iramenyesha ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 yohereje itsinda ry’abantu batanu i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola kwitabira ibiganiro bitaziguye byasabwe n’ubuyobozi bwa Angola.”

Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço ku bw’izi mbaraga akomeje gushyira mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “AFC/M23 irashimira byimazeyo nyakubabwa Perezida João Lourenço, wa Angola, ku bw’umuhate ukomeye akomeje gushyira mu gushaka umuti w’amakimbirane ari muri DRC binyuze mu nzira z’amahoro.”

Ibi biganiro biteganyijwe ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2025, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola mu cyumweru gishize, aho byari byavuze ko Perezida João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa M23 bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ni ibiganiro kandi bibaye mu gihe Imiryango ya EAC na SADC, Congo inabereye Umuryango wa yombi, ikomeje gushaka na yo inzira z’umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRD, aho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, i Harare muri Zimbabwe habera inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize iyi miryango.

Ni inama kandi ikurikiye iy’abo mu nzego nkuru za Gisirikare bateraniye na bo i Harare kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe, yanitabiriwe n’u Rwanda rwari ruhagariwe n’itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.