Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje i Luanda muri Angola, itsinda ry’intumwa zigomba kurihagararira mu biganiro bitaziguye hagati yaryo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro, AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yatangaje ku rubuga Nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.
Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka atangira ati ati “L’Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) iramenyesha ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 yohereje itsinda ry’abantu batanu i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola kwitabira ibiganiro bitaziguye byasabwe n’ubuyobozi bwa Angola.”
Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço ku bw’izi mbaraga akomeje gushyira mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ati “AFC/M23 irashimira byimazeyo nyakubabwa Perezida João Lourenço, wa Angola, ku bw’umuhate ukomeye akomeje gushyira mu gushaka umuti w’amakimbirane ari muri DRC binyuze mu nzira z’amahoro.”
Ibi biganiro biteganyijwe ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2025, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola mu cyumweru gishize, aho byari byavuze ko Perezida João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa M23 bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ni ibiganiro kandi bibaye mu gihe Imiryango ya EAC na SADC, Congo inabereye Umuryango wa yombi, ikomeje gushaka na yo inzira z’umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRD, aho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, i Harare muri Zimbabwe habera inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize iyi miryango.
Ni inama kandi ikurikiye iy’abo mu nzego nkuru za Gisirikare bateraniye na bo i Harare kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe, yanitabiriwe n’u Rwanda rwari ruhagariwe n’itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.
RADIOTV10