Dosiye y’ikirego kiregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, yamaze gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, inayishyikiriza Ubushinjacyaha.
Amakuru dukesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko dosiye iregwamo Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma yuko uru rwego rurangije iperereza ry’ibanze kuri uyu Munyamakuru.
Fatakumavuta watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 18 Ukwakira, aho yari akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, nyuma aza kuregwa ikindi cyagaragaye nyuma yuko atawe muri yombi.
Dr Murangira yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Sengabo Jean Bosco, ibi byaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.”
Ikindi cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yakirezwe nyuma yuko akorewe isuzuma rigasanga mu mubiri we harimo igipimo cy’ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri kuri cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0 na 20.
Umuvugizi wa RIB avuga ko icyemezo cyo kujya gusuzumisha Sengabo alias Fatakumavuta, cyafashwe nyuma yo gusesengura bikagaragara ko imvugo yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga, zitakoreshwa n’umuntu utanyoye ibiyobyabwenge.
RADIOTV10