Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu, kwitegura imikino izayihuza n’amakipe arimo Rayon Sports, APR FC n’Amagaju FC.
Aya makuru dukesha umunyamakuru w’Ibiganiro bya Siporo mu Rwanda witwa Imfurayacu Jean Luc, yemeza ko iyi kipe yaharutse i Benghazi muri Libya yerecyeza i Kigali, kwitegura gutangira Shampiyona.
Iyi kipe ya El Hilal, nigera mu Rwanda, biteganyijwe iza kuba icumbitse muri Zaria Court ahasanzwe hari ibikorwa by’imyidagaduro na Hoteli, mu gihe hagishakishwa aho igomba kujya gucumbika, izajya inaba muri iki gihe izaba ikina shampiyona y’u Rwanda.
Iyi kipe kandi izaba ikoresha Sitade Amahoro, nk’aho igomba kuzajya yakirira imikino, yaba iya Shampiyona ndetse n’indi mikino mpuzamahanga, nk’irushanwa Nyafurika cya CAF Champions League.
Iyi kipe yo muri Sudani ije kwitabira shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, nyuma yuko yo n’andi makipe abiri ari yo; El Merreick na Al Ahli Wad Madani abisabye kubera ibibazo biri mu Gihugu cyabo cya Sudani.
Aya makipe yose uko ari atatu yari yabyemerewe, ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rikaba rari riherutse gutangaza ko aya makioe azaza mu Rwanda, ariko amakuru mashya avuga ko ikipe imwe ari yo El Ahli S.C Wad Madani yamaze kubihagarika ku mpamvu yayo bwite, itarajya hanze.


RADIOTV10










