Monday, August 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho mu biganiro by’i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho mu biganiro by’i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko yoherereje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 umushinga w’amasezerano agomba gusinywa hagati y’impande zombi, agamije guhagarika imirwano, nyuma yuko itariki yagombaga gusinyirwaho idakunze.

Byatangajwe na Guverinoma ya Qatar kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, habura amasaha macye ngo itariki yari yateganyijweho gusinya aya masezerano ngo igere kuri uyu wa 18 Kanama.

Ubuyobozi bwa Qatar kandi bwatangaje ko bwiteguye kwakira ibindi biganiro bigomba guhuza Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23 bibera i Doha.

Umuyobozi muri Qatar ukomeje kugira uruhare mu buhuza muri ibi biganiro, yatangaje ko “kohereza umushinga w’aya masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, biri mu murongo wo gukomeza ibiganiro by’i Doha” kandi ko hateganyijwe “ibindi biganiro by’ingenzi by’imishyikirano” mu gihe cya vuba.

Ni mu gihe Guverinoma ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, tariki 19 Nyakanga 2025 bari bashyize umukono ku mahame yagombaga kugena amasezerano y’amahoro yari gushyirwaho umukono none tariki 18 Kanama 2025.

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko itariki yari yemejwe yo gisinyiraho aya masezerano itakunze ariko “Impande zombi zamenyesheje umuhuza ibiri mu murongo mwiza kandi zigaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro by’imishyikirano.”

Uyu muyobozi wo muri Guverinoma ya Qatar yagize ati “Tuzi ko hari imbogamizi ziri ahari ibibazo kandi twizeye ko zishobora gukemuka vuba binyuze mu biganiro n’umuhate impande zombi zakwiyemeza.”

Ibiganiro bihuza Leta ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23, icyiciro cya gatandatu, nticyabashije kugerwaho, nyuma yuko impande zombi zishinjanye kurenga ku bikubiye muri ariya mahame ziherutse gushyiraho umukono

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru yagaragaje kandi ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga kuri ariya mahame, aho rwagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nko muri Nzimbira na Kanyola.

Uyu Muvugizi wa AFC/M23 kandi, kuri iki Cyumweru yasohoye itangazo rigaragaza ko iri Huriro rigifite ubushake bwo gukomeza kwitabira ibi biganiro by’i Doha.

Qatar yatangaje ko ibiganiro bigiye gusubukurwa mu gihe cya vuba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Next Post

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Related Posts

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

by radiotv10
18/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha, bagabye ibitero bakoresheje intwaro ziremereye...

Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

by radiotv10
18/08/2025
0

The Government of Qatar has announced that it has sent to the Democratic Republic of Congo and to AFC/M23 a...

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

by radiotv10
16/08/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kwandika amateka, ahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin...

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Mbere yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ahura na Vladmir Putin w’u Burusiya, yavuze ko afite...

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

by radiotv10
15/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria,...

IZIHERUKA

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo
FOOTBALL

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

by radiotv10
18/08/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

18/08/2025
Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

18/08/2025
Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

18/08/2025
Amakuru agezweho mu biganiro by’i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

Amakuru agezweho mu biganiro by’i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

18/08/2025
Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

18/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.