Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho mu ikipe ya Rayon imaze iminsi umusaruro warasubiye inyuma

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho mu ikipe ya Rayon imaze iminsi umusaruro warasubiye inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wari Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, yahagaritswe kuri izi nshingano, kubera umusaruro udashimishije amaze iminsi ageza kuri iyi kipe yamaze gutakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona.

Amakuru y’ihagarikwa rya Robertinho, yatangiye gucicikana mu ijoro ryacyeye, aho bivugwa ko uyu Mutoza Mukuru yahagarikiwe rimwe n’umutoza w’abanyezamu Mazimpaka André.

Aba batoza bombi bahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bubashinja umusaruro mubi, aho iyi kipe imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya Shampiyona, ndetse ikaba yaramaze gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo yari imaze igihe kinini iyoboye.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 ikaba ikurikiye mucyeba wayo APR FC iyirusha inota rimwe, dore ko yo ifite amanota 48.

Iyi kipe bakunze kwita Murera, mu mikino iheruka gukina, ntiyitwaye neza, dore ko nko mu mikino icumi yose, yatsinzemo itatu gusa.

Umukino iheruka gukina wayihuje na Marine FC amakipe yombi akanganya 2-2, ni umwe mu yababaje abafana b’iyi kipe, ari na wo watumye itakaza umwanya wa mbere, aho umunyezamu Khadime Ndiaye yawunengewemo n’abakunzi b’iyi kipe.

Imyitwarire y’uyu munyezamu, bamwe mu bafana bashinja gutsindisha ikipe, ni na yo yatumye Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, na we ahagarikwa.

Rayon Sports ihagaritse aba batoza mu gihe yitegura gukina na Mukura VS mu mikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri, mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Huye imaze iminsi ishobora Rayon, dore ko inaheruka kuyitsinda igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Amakuru avuga ko iyi kipe ikomeza gutozwa na Rwaka Claude wari Umutoza Wungirije, akaba aherutse kuzamurwa mu ikipe y’abagabo, avuye muri Rayon Sports y’Abagore yari abereye Umutoza Mukuru.

Robertinho yahagaritswe n’ubuyobozo bwa Rayon Sports

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + sixteen =

Previous Post

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

Next Post

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.