• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru atari yitezwe ku rubanza rwa Prince Kid

radiotv10by radiotv10
15/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru atari yitezwe ku rubanza rwa Prince Kid
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rwa Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid rwagombaga kongera kuburanushwa kuri uyu wa Kabiri, hamenyekanye amakuru ko rwasubitswe rwimurirwa ku wundi munsi wo muri iki cyumweru.

Prince Kid uyobora kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, uregwa icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina, yagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.

Gusa uru rubanza rwasubistwe rwimurirwa ku wa Kane w’iki cyumweru, Tariki 17 Ugushyingo 2022 nkuko byemejwe n’umwe mu bunganira uregwa.

Uwo Munyamategeko, yamenyesheje ikinyamakuru Igihe ko uru rubanza rwasubitswe ariko ko na we atazi impamvu y’iki cyemezo kuko na we yabiboneye muri systeme isanzwe inyuzwamo amakuru yose y’urubanza.

Uru rubanza rwabereye mu muhezo, byari byitezwe ko n’uyu munsi rubera mu muhezo nkuko rwatangiye, dore ko ari na rwo ruzumvirwamo ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bashinja uregwa ibikorwa akurikiranyweho.

Hari na bamwe barimo n’abasanzwe ari inshuti za hafi z’uyu musore bari bagiye ku cyicaro cy’Urukiko gukurikirana urubanza rwagombaga kuba saa yine z’amanywa, baza kumenyeshwa ko rwasubitswe.

Prince Kid uregwa kuba yarakaga ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yagombaga gusomerwa icyemezo cy’Urukiko tariki 29 z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, ariko ku munsi wo gusomerwaho, amenyeshwa ko urubanza rwe rugomba kuzongera kuburanishwa bundi bushya.

Ubwo umucamanza yatangazaga izi mpinduka zabayeho, yavuze ko bamwe mu batangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, bagomba no kuza imbere y’Urukiko gutanga ubuhamya bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 2 =

Previous Post

Abacuruza ‘Ferabeto’ n’abazubakisha mu Rwanda bahawe umuburo wihutirwa

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Perezida wa Indonesia batembereye banaganira

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame na Perezida wa Indonesia batembereye banaganira

AMAFOTO: Perezida Kagame na Perezida wa Indonesia batembereye banaganira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.