Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uyu mutwe wafashe agace ka Kaziba Centre gaherereye mu bilometero 50 uvuye mu Mujyi wa Bukavu na wo uri mu maboko yawo.

Umutwe wa M23 wafashe aka gace mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati yawo na FARDC ifatanyije n’abasanzwe bayifasha nka Wazalendo.

Umwe mu batuye muri aka gace, aganira n’ikinyamakuru ACTUARITE.CD yagize ati “Bari kuri Lwanguku ku Rukiko rwa Royale, haracyumvikana urusaku rw’imbunda.”

Abandi bo muri aka gace bavuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu bice byinshi bya Kaziba, ariko ko hari ibikirimo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo.

Undi wo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Ni abarwanyi ba M23 bari hano. Guhera saa moya z’ijoro, ni bwo twatangiye kubona imodoka zabo.”

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abarwanyi ba M23 bafashe aka gace, baje baturutse mu bice bya Nyangezi, Nyanfunze, Mushenyi na Cibanda, mbere yo kugera muri Sheferi ya Kaziba, ibaye iya kabiri muri Teritwari ya Walungu igezemo iyi mirwano, nyuma ya Ngweshe.

Umutwe wa M23 kandi mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025 wari wafashe agace kitwa Nyabyondo ko muri Teritwari ya Masisi.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibindi bice

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 5 =

Previous Post

Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America n’inzego zirimo FBI

Next Post

Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda

Related Posts

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda

Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w'Ingabo za Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.