Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya avugwa mu Mavubi nyuma yuko asuzuguriwe na Djibouti i Kigali

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya avugwa mu Mavubi nyuma yuko asuzuguriwe na Djibouti i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten yongereyemo abakinnyi bane nyuma yuko u Rwanda rutsindiwe na Djibouti i Kigali mu mukino rwinjiyemo rwizeye intsinzi.

Ni nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Djibouti mu mukino ubanza mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024.

Nubwo uyu mukino wakiniwe mu Rwanda, ni Djibouti yari yawakiriye kuko idafite Sitade yo gukinirwaho iyi mikino ya CAF, aho umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Kane tariki 31 na wo ukazakinirwa kuri Sitade Amahoro, aho bwo u Rwanda ruzaba rwawakiriye.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, umutoza w’Amavubi yahise yongera mu ikipe abakinnyi bane bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kwitegura uyu mukino wo kwishyura.

Abakinnyi bongerewe mu ikipe y’Igihugu, ni Nizeyimana Mubarakh (Marines FC), Niyonkuru Sadjat (Etincelles FC), Twizerimana Onesme (Vision FC) na Kanamugire Roger (Rayon Sports).

Aba basore bose bakaba bari bugere mu mwiherero w’Amavubi kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024 ndetse bakaza gukorana imyitozo na bagenzi babo.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rutsinzwe na Djibouti, ndetse iki gihugu gihoro inyuma ku rutonde rwa FIFA kuko nk’ubu ku rutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka ku wa 4 tariki ya 24 Ukwakira 2024, Amavubi ari ku mwanya w’126 ku Isi, mu gihe Djibouti iri ku mwanya w’192.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 3 =

Previous Post

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Next Post

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Related Posts

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

IZIHERUKA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out
IMIBEREHO MYIZA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

30/12/2025
Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.