Aba mbere bakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakorewe abafana ba APR FC, bagatega imodoka yari ibatwaye bakamenagura ibirahure byayo, bamwe bagakomerekeramo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Uru rugomo rwabaye ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 nyuma y’umukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’amacyeba; APR FC na Rayon Sports.
Nyuma y’uyu mukino ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Bus ya kompanyi ya RICTO yari itwaye abafana b’ikipe ya APR FC bahinduraga basubiye mu Mujyi wa Kigali, yatezwe n’abantu bayitera amabuye bamena ibirahure byayo ndetse bamwe mu bari bayirimo barakomereka.
Nyuma y’uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Kinkanga mu Kagari ka Bahimba, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri iki gikorwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare yavuze ko ibyakorewe bariya bafana ba APR FC, bigize icyaha kuko “Hakomerekeyemo abantu batandatu.”
Agaruka ku cyo iperereza rimaze kugeraho, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Kugeza ubu iperereza rimaze gufata batandatu bakekwa kuba barabigizemo uruhare.”
Dr Murangira avuga ko aba bose uko ari batandatu bamaze gutabwa muri yombi, ari abo mu gace kakorewemo ruriya rugomo rwakomerekeyemo bamwe mu bafana ba APR FC.
Umuvugizi wa RIB kandi yari yatangaje ko ntawahita wemeza ko uru rugomo rwaba rufitanye isano n’uriya mukino wari umaze kuba, ahubwo ko bizagaragazwa n’iperereza.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza ubwo hari hamaze kuba ruriya rugomo, yavuze ko rutakozwe n’abafana b’iyi kipe, ahubwo ko ngo “bashobora kuba ari aba APR batishimiye umusaruro babonye.”
RADIOTV10