Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku batsindiye indishyi mu rubanza rwaregwamo Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku batsindiye indishyi mu rubanza rwaregwamo Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barenga 80 baregeye indishyi mu rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, baje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, bakaza no kuzemererwa n’Urukiko, bamaze kuzihabwa.

Ni indishyi irenga miliyari 1 Frw yemejwe n’Inkiko zaburanishije uru rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, baje no guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, birimo n’ibyahitanye Abanyarwanda mu Ntara y’Amajyepfo.

Aba bantu bari barahamijwe ibyaha bakanakatirwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paul Rusesabagina, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, bararekurwa, aho uyu mugabo yahise asubira mu muryango we muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe bamwe mu bandi bahise berecyeza i Mutobo, bakaba baherutse gusoza amahugurwa.

Abantu barenga 80 bari bemerewe indishyi muri uru rubanza, babanje kwibaza uko bizagenda, ariko amakuru ahari ubu, aremeza ko bamaze kuzihabwa.

Ikinyamakuru Igihe gihamya ko abo bantu bose, barimo abangirijwe ibyabo n’ibitero by’umutwe wa MRCD-FLN, n’abafite ababo babiguyemo, bamaze guhabwa indishyi bari bemerewe, zose hamwe zifite agaciro karenga miliyari 1 Frw.

Umwe muri abo bantu yavuze ko nyuma y’uko bariya bantu babahemukiye barekuwe ku bw’imbabazi, “kugira ngo ubutabera bwuzure, ibijyanye n’abaregeye indishyi na byo byashyizwe mu bikorwa.”

Gusa ntibizwi niba izi ndishyi zaratanzwe n’abaregwaga barimo Rusesabagina Paul na bagenzi be, cyangwa hakaba harakoreshejwe izindi nzira ziteganywa n’amategeko.

Bimwe mu byo amategeko ateganya

Ubwo Paul Rusesabagina na bagenzi be bafungurwaga, RADIOTV10 yavuganye n’Umunyamategeko Me Evode Kayitana ku bijyanye n’indishyi za bariya bantu, bari batangiye kwibaza uko bazazibona.

Icyo gihe Me Evode Kayitana yavuze ko kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, bidakuraho ko yakoze icyaha, cyangwa ngo biburizemo ibindi byemezo yafatiwe.

Yari yagize ati “Imbabazi za Perezida wa Repubulika ntabwo zivuga ko ibyo wakoze atari ibyaha, haba hari impamvu zituma uva muri Gereza ariko ibyo wakoze birakomeza bikitwa ibyaha n’abangirijwe bagakomeza kugira uburenganzira bwo gusaba indishyi zabo.”

Me Evode yakomeje agaruka ku batsindiye indishyi, avuga ko niba imbabazi zahawe Rusesabagina zirimo no kuba yaragombaga guhita asubira muri America, na byo bidashobora gutuma abagomba kwishyurwa, badahabwa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Abakurikirana ubwo bakurikirana imitungo ye iri mu Rwanda, kuko ashobora kuba afite amazu cyangwa ubutaka bakabikurikirana bakabifatira bakabigurisha, cyangwa se bagakurikirana imitungo ye iri muri America.”

Yavugaga ko gukurikirana iyo mitungo yo muri America byasaba ko habaho gukorana n’abahesha b’Inkiko bo muri kiriya Gihugu, ku buryo icyemezo cy’Urukiko cyajyanwa muri America kikaba cyaterwaho kashe mpuruza n’inkiko zaho, ubundi hagashakwa indishyi zihabwa abazitsindiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 5 =

Previous Post

Guhirika ubutegetsi kongeye kubaho muri Afurika kuri kwamaganirwa kure n’abakomeye

Next Post

Umubyeyi w’icyamamarekazi ku Isi yatangiye inzira z’icyemezo cyibazwaho

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubyeyi w’icyamamarekazi ku Isi yatangiye inzira z’icyemezo cyibazwaho

Umubyeyi w’icyamamarekazi ku Isi yatangiye inzira z’icyemezo cyibazwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.