Nyuma yuko SACCO-Karangazi yo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yibwe miliyoni 25 400 000 Frw nta rugi cyangwa idirishya ryishwe; RIB yamaze guta muri yombi abantu batandatu barimo umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’Imari.
Ubu bujura bwateye urujijo bwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, ubwo abakozi b’iyi SACCO y’Umurenge wa Karangazi bazaga mu kazi nkuko bisanzwe ariko bagasanga amafaranga yose yari arimo ntayahari.
Icyo gihe Gatarayiha Dan usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi SACCO, yari yavuze ko yaba umucungamutungo ndetse n’abakozi batanga serivisi muri iki kigo cy’imari, bagiye kureba aho basiga amafaranga, bakayabura.
Yavuze kandi ko bahise bajya no kureba mu isanduku y’umutamenwa ibikwamo amafaranga menshi, na yo bagasanga irera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza kuri ubu bujura, ndetse kugeza ubu rukaba rumaze guta muri yombi abantu batandatu barimo umuyobozi mukuru w’iyi SACCO.
Amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje gukora iperereza kuri ubu bujura, kugira ngo hamenyekane uwaba yaratwaye ariya mafaranga y’abaturage.
Icyakora kuva haba ubu bujura, iki kigo cy’imari cya SACCO-Karangazi cyakomeje gutanga serivisi nkuko bisanzwe, ndetse Banki Nkuru y’u Rwanda ikaba yizeza abasanzwe babitsa amafaranga muri iyi SACCO, batazagirwaho ingaruka n’ubu bujura.
Nubwo muri iyi SACCO hibiwemo miliyoni 24,5 Frw; ubusanzwe ibi bigo by’imari ntibyemerewe kurarana amafaranga arenga miliyoni 10 Frw.
RADIOTV10