Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko SACCO-Karangazi yo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yibwe miliyoni 25 400 000 Frw nta rugi cyangwa idirishya ryishwe; RIB yamaze guta muri yombi abantu batandatu barimo umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’Imari.

Ubu bujura bwateye urujijo bwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, ubwo abakozi b’iyi SACCO y’Umurenge wa Karangazi bazaga mu kazi nkuko bisanzwe ariko bagasanga amafaranga yose yari arimo ntayahari.

Icyo gihe Gatarayiha Dan usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi SACCO, yari yavuze ko yaba umucungamutungo ndetse n’abakozi batanga serivisi muri iki kigo cy’imari, bagiye kureba aho basiga amafaranga, bakayabura.

Yavuze kandi ko bahise bajya no kureba mu isanduku y’umutamenwa ibikwamo amafaranga menshi, na yo bagasanga irera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza kuri ubu bujura, ndetse kugeza ubu rukaba rumaze guta muri yombi abantu batandatu barimo umuyobozi mukuru w’iyi SACCO.

Amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje gukora iperereza kuri ubu bujura, kugira ngo hamenyekane uwaba yaratwaye ariya mafaranga y’abaturage.

Icyakora kuva haba ubu bujura, iki kigo cy’imari cya SACCO-Karangazi cyakomeje gutanga serivisi nkuko bisanzwe, ndetse Banki Nkuru y’u Rwanda ikaba yizeza abasanzwe babitsa amafaranga muri iyi SACCO, batazagirwaho ingaruka n’ubu bujura.

Nubwo muri iyi SACCO hibiwemo miliyoni 24,5 Frw; ubusanzwe ibi bigo by’imari ntibyemerewe kurarana amafaranga arenga miliyoni 10 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho

Next Post

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.