Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga mu mashuri abanza mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, wari wabuze nyuma yuko biketswe ko yatokanywe n’umwarimu we ukekwaho kumutera inda, yabonetse avanywe muri Uganda.
Uyu mwana yari yaburiye mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ku mugoroba wo ku ya 09 Mutarama 2023.
Hari amakuru avuga kandi ko uyu mwarimu ukekwaho gutera inda uyu mwana yabanje kumujyana mu muryango wabo mu Murenge wa Rwempasha kugira ngo bamuhe imiti yo gukuramo iyi nda, ari na bwo yahavanywe ajyanwa muri Uganda.
Nyuma yuko uyu mwana abuze, inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiye gukorana n’iza Uganda kuko hakekwa ko ari ho yatorokanywe n’umwarimu umwigisha ukekwaho kumutera inda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, uyu mwana yageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande zombi ziramuhererekanya.
Umwe mu bazi ikibazo cy’uyu mwana yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko yatewe inda n’umwarimu umwigisha ari na we ushobora kuba ari inyuma yo kuba uyu mwana yari yabanje kubura.
Uyu watanze amakuru yagize ati “Umwarimu wamwigishaga, ni we wamutorokanye muri Uganda.”
Emmanuel Bagabo, se w’uyu mwana avuga ko hari abana bamuherekeje ubwo yari agiye kugenda yari kumwe n’uwo mwarimu we ukekwaho kumutera inda.
Yagize ati “Dushingiye ku makuru twahawe n’abandi bana, ko bamuherekeje, bakamusigana na we muri gare, ni cyo cyatumye twemera neza ko ayo makuru ari yo kandi n’aho yabonetse, uwo bari kumwe ngo yirukanse.”
Inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubutabera ziri gushakisha uyu mwarimu ukekwaho gusambanya uyu mwana akamutera inda akanamutorokana, kugira ngo abikurikiranweho.
RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RUB) ariko inshuro zose twagerageje ntibyakunze. Nihamenyekana andi makuru, turayabagezaho.
RADIOTV10
Uyu mwalimu akwiye gukurikiranwa rwose kuko yangije ejo hazaza huwo mujyambere
Uwo murezi rwose akwiye gufatwa agafungwa kuko ubwo suburere
Uyu mwarimu yasebeje bagenzi bahuje umwuga wo kwigisha.Rero akwiye gukurikiranwa
Uyu mwarimu yasebeje bagenzi be bahuje umwuga wo kwigisha.Rero akwiye gukurikiranwa
It’s tremendous scandal.
Let the law prevail.
These ignorant teacher with poor mind should be punished and be come an exemplary to others.
Uy’umwarimu ari gusebya umwuga azakurikiranywe akanirwe urumukwiye