Amakuru mashya ku rubanza rw’umwana rwazamuye impaka: Icyemezo cyafashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’umuhungu waregwaga icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi waburanishijwe muri iki cyumweru bikazamura impaka, yahamijwe icyaha, akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 watawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 mu kwezi k’Ugushyingo ubwo yari afite imyaka 14, yaburanishijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Mu rubanza rwe, we n’Umunyamategeko we Me Niyotwagira Camille, baburanye bemera icyaha dore ko no mu ibazwa rye rya mbere yari yacyemeye.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, rukamukatira gufungwa imyaka 10.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko icyaha cyo gucuruza ibiyobabwenge cyakekwaga kuri uyu mwana kimuhama.

Umucamanza yavuze ko ubusanzwe itegeko riha ububasha umucamanza kugabanya igihano mu gihe hariho inyoroshyacyaha, kandi ko uyu mwana yaburanye yemera icyaha bityo ko yagombaga guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 n’imyaka 15 ariko ko akwiye kugabanyirizwa igihano.

Urukiko ruvuga ko uku kugabanyirizwa igihano gushingiye kandi ku kuba uyu mwana yarakoze iki cyaha kubera kuyobywa n’ababyeyi be babimushoyemo, bityo agomba guhanishwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urubanza rw’uyu mwana rwazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko umwana ungana gutya atari akwiye gufungwa.

Ubushinjacyaha bwanataze umucyo kuri iki kibazo, bwavuze ko mu mategeko y’u Rwanda, umwana ugejeje imyaka 14 ariko ataruzuza imyaka y’ubukure (18) iyo afatiwe mu cyaha habaho uburyozwacyaha ku giti cye.

Bwavuze ko uyu mwana yafatiwe mu mukwabu wo gutahura ibiyobyabwenge, bakabimusangana iwabo mu rugo aho yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 53.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mwana yemeye icyaha yaba mu mabazwa ndetse no mu rukiko, yaburanishijwe hubahirizwa ibiteganywa ku mwana uburana atujuje imyaka y’ubukure.

RADIOTV10

Comments 1

  1. M.LEONCE says:

    Nge ndabona bitoroshye,uyu mwana ntiyarakwiriye gufungwa ahubwo bakamujyanye mukigo ngororamuco cy’abana.kuko urebye neza wasanga atariwe wabyikoreraga yarabikoreraga abandi cg hari izindi mpamvu zibirinyuma kuko akiri umwana.

    Naho rwose ni ishyano ritugwiririye kumva ko dufunga nimpinja pe. Bikwiye gusubirwamo.

Leave a Reply to M.LEONCE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru