Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

radiotv10by radiotv10
03/12/2022
in AMAHANGA, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 78 wamamaye muri film Squid Game iri mu zakunzwe cyane ku Isi, uregwa ibyaha bifitanye isano no guhohotera umugore ubwo yamukorakoraga batabyumvikanyeho, byamenyekanye ko azaburana umwaka utaha.

Uyu musaza witwa O Young-su, yamamaye muri iyi film ya Squid Game kubera imikinire ye, ukurikiranyweho ibyaha byo guhohotera umugore, urubanza rwe rwashyizwe muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Uyu mugore ashinjwa guhohotera, yari yaratanze ikirego mu kwezi k’Ukuboza 2021 ariko kiza gushyingurwa, mu gihe Umushinjacyaha wo muri Suwon mu majyepfo y’Umurwa mukuru wa Seoul yongeye kucyubura ndetse yongera gukora iperereza kuri iki cyaha cyo gukorakora umugore.

Mu cyumweru gishize, O Young-su yari yahamagajwe n’Urukiko rwo muri Korea y’Epfo nyuma yuko iki kirego cyongeye kubyutswa.

Umugore ushinja O Young-su, avuga ko yamukorakoye ku mubiri ubwo bahuraga muri 2017 mu gihe uyu mukinnyi wa Film we yakunze kubihakana avuga ko yafashe uyu mukobwa mu biganza ari kumwereka uko batembera ku kiyaga.

Umwaka ushize kandi, uyu mukinnyi wa Film yari yasabye imbabazi uyu mugore umushinja kumukorakora atabimuhereye uburenganzira, atari uko yemeraga ko yakoze iki cyaha ahubwo kuko uwo mugore yamubwiraga ko azazamura ikirego.

O Young-su muri Mutarama uyu mwaka, yegukanye igihembo gikomeye gihabwa umukinnyi mwiza wa film kizwi nka Golden Globe, aba Umunya-Korea y’Epfo wa mbere ucyegukanye.

Iyi film yitwa Squid Game, ni imwe mu zarebwe cyane kuri Netflix ndetse ikaba yarinjije akayabo ka Miliyoni z’amadolari kubera uburyo yakunzwe ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − nine =

Previous Post

Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

Next Post

Hasohotse Heineken itarangwamo umusemburo yanyobwa na buri wese

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasohotse Heineken itarangwamo umusemburo yanyobwa na buri wese

Hasohotse Heineken itarangwamo umusemburo yanyobwa na buri wese

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.