Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba

radiotv10by radiotv10
20/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba
Share on FacebookShare on Twitter

Colonel Nzuzi Paseke wari woherejwe na Perezida Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ajye guhangana na M23, akaba aherutse kwitaba Imana, umurambo we wagejejwe i Goma wakirwa mu cyubahiro gihebuje.

Colonel Nzuzi Paseke yasize ubuzima mu mpanuka yabaye mu Cyumweru gishize tariki 16 Ukuboza 2022, yabereye mu gace ka Kabasha muri Teitwari ya Rutshuru.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, umurambo wa Colonel Nzuzi Paseke wakiriwe ku kibuga cy’indege cya Goma mu muhango wakozwe n’abasirikare bo mu itsinda ririnda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Daniel Michombelo ukorera muri Congo Kinshasa, wagaragaje amashusho ubwo uyu musirikare wari ufite ipeti rya Colonel wakirwaga ku Kibuga cy’Indege cy’i Goma, yibukije ko yazize impanuka y’imodoka yabereye muri Pariki ya Virunda.

Yagize ati “Yabanje guhabwa icyubahiro mu mwanya muto na bagenzi be bo mu gisirikare cya Goma. Umubiri we uhita woherezwa i Kinshasa.”

Amakuru avuga ko Colonel Paseke wazize impanuka y’imodoka wenyine mu bo bari kumwe, mu gihe abandi bakomeretse bikabije bagahita bajya kuvurirwa mu bitaro by’i Goma.

Colonel Paseke yari yahinduriwe inshingano mu mavugurura yakozwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022, amwohereza kuyobora urugamba rwo guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FADRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Tumenye ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we yavugishije benshi

Next Post

Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.