Colonel Nzuzi Paseke wari woherejwe na Perezida Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ajye guhangana na M23, akaba aherutse kwitaba Imana, umurambo we wagejejwe i Goma wakirwa mu cyubahiro gihebuje.
Colonel Nzuzi Paseke yasize ubuzima mu mpanuka yabaye mu Cyumweru gishize tariki 16 Ukuboza 2022, yabereye mu gace ka Kabasha muri Teitwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, umurambo wa Colonel Nzuzi Paseke wakiriwe ku kibuga cy’indege cya Goma mu muhango wakozwe n’abasirikare bo mu itsinda ririnda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru Daniel Michombelo ukorera muri Congo Kinshasa, wagaragaje amashusho ubwo uyu musirikare wari ufite ipeti rya Colonel wakirwaga ku Kibuga cy’Indege cy’i Goma, yibukije ko yazize impanuka y’imodoka yabereye muri Pariki ya Virunda.
Yagize ati “Yabanje guhabwa icyubahiro mu mwanya muto na bagenzi be bo mu gisirikare cya Goma. Umubiri we uhita woherezwa i Kinshasa.”
Amakuru avuga ko Colonel Paseke wazize impanuka y’imodoka wenyine mu bo bari kumwe, mu gihe abandi bakomeretse bikabije bagahita bajya kuvurirwa mu bitaro by’i Goma.
Colonel Paseke yari yahinduriwe inshingano mu mavugurura yakozwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022, amwohereza kuyobora urugamba rwo guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FADRC.
RADIOTV10