• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu babiri ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yakinaga n’iya Sweden, na we yishwe arashwe muri iki gitondo, hatangazwa n’andi makuru arambuye kuri we n’inkomoko ye.

Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 ubwo u Bubiligi bwakinaga na Sweden mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya EURO 2024.

Nyuma y’iraswa ry’aba bantu babiri bafite ubwenegihugu bwa Sweden, Polisi y’i Bruxelles yatangiye guhiga bukware uwakoze iki gikorwa cy’iterabwoba, ndetse isaba abatuye uyu murwa mukuru w’u Bubiligi, kuguma mu nzu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, uyu mugabo wakekwagaho iki gikorwa, yishwe arasiwe muri Komini ya Schaerbeek.

Uyu mugabo witwa Abdesalem L w’imyaka 45 y’amaviko, asanzwe ari Umunya-Tunisia, ndetse ngo yageze mu Bubiligi mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu mu Bubiligi, Annelies Verlinden muri iki gitondo yari yabwiye Radio VRT ati “Dufite amakuru meza ko twabonye uwo muntu.”

Yakomeje avuga ko n’imbunda bikekwa ko yakoreshejwe n’uyu mugabo mu kwivugana bariya baturage, na yo yafashwe. Ati “Turacyari gusuzuma ibikumye biyiriho niba ari ibye 100%.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

Next Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n'u Burusiya wujuje imyaka 60

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.