Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni baganira ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

radiotv10by radiotv10
22/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni baganira ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umuhungu wa Perezida Museveni akaba Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi.

Perezida Paul Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 akakirwa n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje aya makuru yo kuba Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bivuga ko “Bari kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi; u Rwanda na Uganda.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari watangaje iby’uru ruzinduko rwe rw’umunsi umwe, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter, yari yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu’Marume Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”

Uyu muhungo wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, mu minsi ishize na bwo yari yavuze ko Perezida Kagame ari Se wabo/Nyirarume bityo ko abamurwanya baba banarwanya umuryango, aboneraho kuburira abamufiteho iyo migambi mibi kubyitondera.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda mu gihe imyaka igiye kuba itatu abatuye ibi bihugu batagenderana kuko imipaka yafunzwe muri Werurwe 2019 nyuma y’uko hari Abanyarwanda benshi bari bamaze guhohoterwa muri Uganda.

Ibinyamakuru bikomeye muri Uganda, byatangaje ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azanye ubutumwa bw’umubyeyi we Yoweri Kaguta Museveni bugamije gushaka uburyo ibibazo bimaze iminsi hagati y’Ibihugu byombi byashakirwa umuti.

Mu minsi yashize, Perezida Kagame yatangaje ko we na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni badaheruka kuvugana.

Abasesengura ibya Politiki n’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bavuga ko nubwo uruzinduko rw’umuhungu wa Museveni mu Rwanda rutafatwa nk’urugiye gutuma haboneka umuti ariko ko rufite igisobanuro gikomeye cyo kubura ubushake bwo gukemura ibibazo.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, mu biganiro bagirana baza no gushyiraho irindi tsinda ryo kwiga ku muti w’ibi bibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + three =

Previous Post

Rusizi: Umujura yibye amafaranga umuvuzi gakondo ahita akora ku rutsinga ako kanya arayagarura

Next Post

U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda

U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.