Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umuhungu wa Perezida Museveni akaba Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi.
Perezida Paul Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 akakirwa n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje aya makuru yo kuba Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bivuga ko “Bari kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi; u Rwanda na Uganda.”
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari watangaje iby’uru ruzinduko rwe rw’umunsi umwe, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter, yari yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu’Marume Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”
Uyu muhungo wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, mu minsi ishize na bwo yari yavuze ko Perezida Kagame ari Se wabo/Nyirarume bityo ko abamurwanya baba banarwanya umuryango, aboneraho kuburira abamufiteho iyo migambi mibi kubyitondera.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda mu gihe imyaka igiye kuba itatu abatuye ibi bihugu batagenderana kuko imipaka yafunzwe muri Werurwe 2019 nyuma y’uko hari Abanyarwanda benshi bari bamaze guhohoterwa muri Uganda.
Ibinyamakuru bikomeye muri Uganda, byatangaje ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azanye ubutumwa bw’umubyeyi we Yoweri Kaguta Museveni bugamije gushaka uburyo ibibazo bimaze iminsi hagati y’Ibihugu byombi byashakirwa umuti.
Mu minsi yashize, Perezida Kagame yatangaje ko we na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni badaheruka kuvugana.
Abasesengura ibya Politiki n’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bavuga ko nubwo uruzinduko rw’umuhungu wa Museveni mu Rwanda rutafatwa nk’urugiye gutuma haboneka umuti ariko ko rufite igisobanuro gikomeye cyo kubura ubushake bwo gukemura ibibazo.
Amakuru avuga ko Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, mu biganiro bagirana baza no gushyiraho irindi tsinda ryo kwiga ku muti w’ibi bibazo.
RADIOTV10