Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in IMYIDAGADURO
0
Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu abakorwa, bivugwa ko bari bagiye iwe, akagira ibyo abasaba ntibabyumvikaneho, akabahimisha kubafungirana.

Uyu musore ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga we na mugenzi we ‘Buringuni’ aho batangiye ibisa n’urwenya bifashishije ibyo bavugaga ko ari ijambo ry’Imana, byabaga byuzuye amashyengo.

Mwitende Abdoulkarim AKA ‘Burikantu’ yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma yo gufungirana abakobwa bari bagiye mu rugo rwe, kumwaka inama z’uburyo bajya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho uyu musore atuye.

Uyu musore akurikiranyweho icyaha cy’Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, giteganywa n’ingingo ya 151 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).”

 

Byagenze gute ngo Burikantu atabwe muri yombi?

Amakuru avuga ko abo bakobwa bari bagiye kwa Burikantu ngo abagire inama yuko bajya bakora ibiganiro bigakurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore yabwiye umwe muri abo bakobwa ko yajya mu cyumba araramo kugira ngo baganire uko yazamufasha, ariko amubera ibamba.

Ngo mu kumwangira, byatumye uyu musore agira umujinya, ahita afungirana mu nzu abo bakobwa, ndetse ababwira ko bava mu nzu ye ari uko bamuhaye amafarana angana n’ibyo yari yabatanzeho, yaba amafaranga y’urugendo yari yabishyuriye, ndetse n’ibyo kunywa yari yabaguriye.

Abakobwa na bo babonye amafaranga yabakaga batayafite, baramuhendahenda bamuha ayo bari bafite, ariko kuko atari ageze ku mubare w’ayo yifuzaga, umusore yahise na we abahima.

Mu kubahima, Burikantu, yahise abasiga mu nzu ayifunze arigendera, abakobwa na bo ni ko guhita bahamagara Polisi y’u Rwanda, na yo itabarana ingoga, ibavana muri iyo nzu ibamo uyu musore, ariko na we ahita atabwa muri yombi.

Mwitende Abdoulkarim alias ‘Burikantu’, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kinyinya, kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Burikantu asanzwe anatumirwa mu bitaramo nk’ufite benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Yatawe muri yombi akekwaho gufungirana abakobwa mu nzu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 8 =

Previous Post

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Next Post

Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Related Posts

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.