Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in IMYIDAGADURO
0
Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu abakorwa, bivugwa ko bari bagiye iwe, akagira ibyo abasaba ntibabyumvikaneho, akabahimisha kubafungirana.

Uyu musore ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga we na mugenzi we ‘Buringuni’ aho batangiye ibisa n’urwenya bifashishije ibyo bavugaga ko ari ijambo ry’Imana, byabaga byuzuye amashyengo.

Mwitende Abdoulkarim AKA ‘Burikantu’ yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma yo gufungirana abakobwa bari bagiye mu rugo rwe, kumwaka inama z’uburyo bajya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho uyu musore atuye.

Uyu musore akurikiranyweho icyaha cy’Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, giteganywa n’ingingo ya 151 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).”

Byagenze gute ngo Burikantu atabwe muri yombi?

Amakuru avuga ko abo bakobwa bari bagiye kwa Burikantu ngo abagire inama yuko bajya bakora ibiganiro bigakurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore yabwiye umwe muri abo bakobwa ko yajya mu cyumba araramo kugira ngo baganire uko yazamufasha, ariko amubera ibamba.

Ngo mu kumwangira, byatumye uyu musore agira umujinya, ahita afungirana mu nzu abo bakobwa, ndetse ababwira ko bava mu nzu ye ari uko bamuhaye amafarana angana n’ibyo yari yabatanzeho, yaba amafaranga y’urugendo yari yabishyuriye, ndetse n’ibyo kunywa yari yabaguriye.

Abakobwa na bo babonye amafaranga yabakaga batayafite, baramuhendahenda bamuha ayo bari bafite, ariko kuko atari ageze ku mubare w’ayo yifuzaga, umusore yahise na we abahima.

Mu kubahima, Burikantu, yahise abasiga mu nzu ayifunze arigendera, abakobwa na bo ni ko guhita bahamagara Polisi y’u Rwanda, na yo itabarana ingoga, ibavana muri iyo nzu ibamo uyu musore, ariko na we ahita atabwa muri yombi.

Mwitende Abdoulkarim alias ‘Burikantu’, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kinyinya, kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Burikantu asanzwe anatumirwa mu bitaramo nk’ufite benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Yatawe muri yombi akekwaho gufungirana abakobwa mu nzu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Next Post

Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Related Posts

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.