Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru yaramutse mu gitondo cya kare mu rugamba FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru yaramutse mu gitondo cya kare mu rugamba FARDC na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cya kare, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe kiyambaje, cyawugabyeho bitero.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “M23 iramenyesha abantu ko kuva saa kumi n’igice (04:30) kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira, Abasirikare ba FARDC bagabye ibitero mu bice bya Tebero, Katovu, Rugeneshi, Kilolirwe, Burungu no mu bice bibikikije.”

Lawrence Kanyuka yongeye kumenyesha akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kurenga ku gahenge kashyizweho.

Yakomeje avuga ko “M23 izakomeza kwirwanaho no gucungira umutekano abaturage n’ibyabo ndetse n’amashuri.”

Iyi mirwano yongeye gushyamirana umutwe wa M23 na FARDC, yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize, aho M23 yatangaje ko n’ubundi yubuwe n’igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe kiyambaje irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kubwira amahanga ko ibi bikorwa bya Guverinoma ya Congo, bigamije kuyobya uburari ku kuba yarananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 4 =

Previous Post

Seychelles: Uwifuza kuba Perezida akurikiranyweho ibyaha bitamenyerewe ku banyapolitiki

Next Post

Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane

Related Posts

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane

Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.