Mu magambo yuzuye urukundo, umuhanzi Kenny Sol arashimira umugore we Kunda Alliance Yvette wamubyariye imfura, ikaba ikomeje gukura imutera ishema.
Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa n’amafoto yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza umwana wabo umaze kugira amezi arindwi.
Ubutumwa buherekeje aya mafoto, Kenny Sol yavuze amagambo yumvikanamo urukundo afitiye umugore we wamubyariye imfura yabo.
Yagize ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, warakoze kumpa impano y’agatangaza y’umwana mwiza ukomeje gukuririra mu buntu n’urukundo.”
Yakomeje agira ati “Kukubona ukomeza kuba umubyeyi w’indashyikirwa, binyuzuza amashimwe mu mutima wanjye ntashobora gusobanura. Uri umugisha udakama, kandi ukaba umubyeyi mwiza w’akamalayika kacu.”
Kenny Sol arashimira n’umugore we Kunda Alliance Yvette, bibarutse iyi mfura yabo mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka wa 2024.
Ni nyuma yuko bari bamaze amezi ane (4) basezeranye imbere y’amategeko, mu birori byabaye mu ntangiro za Mutarama 2024, aho basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.
RADIOTV10