Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amateka yiyanditse muri Afurika ikindi Gihugu kibona Perezida w’umugore

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amateka yiyanditse muri Afurika ikindi Gihugu kibona Perezida w’umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Namibiya SWAPO, yatorewe kuba Perezida w’iki Gihugu, aba umugore wa mbere ugiye kukiyobora kuva cyabona ubwingenge.

Gutsinda kwa Netumbo Nandi-Ndaitwah, bigaragazwa n’imibare y’ibyavuye mu matora byashyizwe ahagaragara kuri wa Kabiri na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri iki Gihugu cya Namibia.

Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 y’amavuko, yatsinze amatora ku majwi 57%, mu gihe Panduleni Itula bari bahanganye muri aya matora wo mu ishyaka rya Independent Patriots for Change (IPC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 26%.

Nandi-Ndaitwah wari usanzwe ari Visi Perezida, ndetse wanditse amateka yo kuba ari we mugore wa mbere utorewe kuyobora Igihugu cya Namibia, akimara gutangazwa nk’uwatorewe kuba Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Abaturage ba Namibia batoye amahoro n’umutekano.”

Abaturage ba Namibiya kandi batoye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho Ishyaka SWAPO ryegukanye ubwiganze, ribona imyanya 51 muri 96 yahatanirwaga, mu gihe Ishyaka IPC ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatsindiye imyanya 20.

Icyakora iri shyaka IPC riyobowe na Panduleni Itula ryatangaje ko ritemera ibyavuye muri aya matora, ndetse rigiye kwiyambaza Inkiko, ngo kuko aya matora yaranzwe n’uburiganya.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Namibia, yatangaje ko amatora yabaye ku wa 27 Ugushyingo 2024, yaranzwe n’ibibazo by’ikoranabuhanga no kubura kw’impapuro z’itora, bituma ibyavuye mu matora bitinda gutangazwa kuko hariho amatora yatinze kurangira.

Ishyaka SWAPO ryongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu nyuma y’imyaka 34 riri ku butegetsi bwagiyeho kuva Namibia yabona ubwigenge, ikigenzura ivuye kuri Afurika y’Epfo mu 1960.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + eleven =

Previous Post

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n’ibyo bakeneweho

Next Post

Umuraperi rurangiranwa Kendrick Lamar yanditse amateka y’ibyo akoze bwa mbere

Related Posts

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino...

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Mu birori bikomeye byaranzwe n'imyireko ya gisirikare n'intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi...

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

by radiotv10
08/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n'Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

by radiotv10
07/05/2025
0

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma...

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/05/2025
0

Nyuma y’ibyumweru bibiri hagabwe igitero mu gace k’ubukerarugendo ko mu Buhindi, iki Gihugu kikagishinja igituranyi cyacyo cya Pakistan, cyatangije ibitero...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi rurangiranwa Kendrick Lamar yanditse amateka y’ibyo akoze bwa mbere

Umuraperi rurangiranwa Kendrick Lamar yanditse amateka y'ibyo akoze bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.