Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Namibiya SWAPO, yatorewe kuba Perezida w’iki Gihugu, aba umugore wa mbere ugiye kukiyobora kuva cyabona ubwingenge.
Gutsinda kwa Netumbo Nandi-Ndaitwah, bigaragazwa n’imibare y’ibyavuye mu matora byashyizwe ahagaragara kuri wa Kabiri na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri iki Gihugu cya Namibia.
Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 y’amavuko, yatsinze amatora ku majwi 57%, mu gihe Panduleni Itula bari bahanganye muri aya matora wo mu ishyaka rya Independent Patriots for Change (IPC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 26%.
Nandi-Ndaitwah wari usanzwe ari Visi Perezida, ndetse wanditse amateka yo kuba ari we mugore wa mbere utorewe kuyobora Igihugu cya Namibia, akimara gutangazwa nk’uwatorewe kuba Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Abaturage ba Namibia batoye amahoro n’umutekano.”
Abaturage ba Namibiya kandi batoye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho Ishyaka SWAPO ryegukanye ubwiganze, ribona imyanya 51 muri 96 yahatanirwaga, mu gihe Ishyaka IPC ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatsindiye imyanya 20.
Icyakora iri shyaka IPC riyobowe na Panduleni Itula ryatangaje ko ritemera ibyavuye muri aya matora, ndetse rigiye kwiyambaza Inkiko, ngo kuko aya matora yaranzwe n’uburiganya.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Namibia, yatangaje ko amatora yabaye ku wa 27 Ugushyingo 2024, yaranzwe n’ibibazo by’ikoranabuhanga no kubura kw’impapuro z’itora, bituma ibyavuye mu matora bitinda gutangazwa kuko hariho amatora yatinze kurangira.
Ishyaka SWAPO ryongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu nyuma y’imyaka 34 riri ku butegetsi bwagiyeho kuva Namibia yabona ubwigenge, ikigenzura ivuye kuri Afurika y’Epfo mu 1960.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10