Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatsindiye Nigeria ibitego 2-1 iwabo, itahanye amanota umunani nubwo itabashije gukatisha itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika yashakaga.

Ni nyuma y’umukino wa nyuma wo mu matsinda wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 kuri Godswill Akpabio International Stadium.

Ni umukino u Rwanda rwakoreyemo amateka, rugatsinsira Nigeria iwabo ibitego 2-1 nyuma yuko rwari rwabanjwe igitego, rukaza kukishyura ndetse rukongezamo ikindi.

Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi bari bajyanye n’ikipe, “bari mu rugendo rugaruka mu rugo.”

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema; yashimiye ikipe y’Igihugu nubwo itabashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, Minisitiri yagize ati “Mwarwanye urugamba rwanyu n’umutima wanyu wose kandi mwendaga kubigeraho. Nubwo mutabashije kubikora kuri iyi nshuro ngo mujye muri AFCON 2025, ahazaza haratanga icyizere cyinshi, nta gucika intege. Turabashimira ubwitange mwagaragaje.”

U Rwanda rwari mu itsinda D, rucyuye umwanya wa gatatu n’amanota umunani runganya na Benin ariko irurusha ibitego izigamye, mu gihe iri tsinda riyobowe na Nigeria n’amanota 11 mu gihe Libya yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 5.

Mutsinzi Ange waboneye u Rwanda igitego cya mbere
Na Nshuti Innocent waruboneye icya kabiri
Umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabashije kurangiza umukino kubera imvune
Na myugariro Manzi Thierry baratashye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Igice cy’umubiri cyari cyabuze cy’uwarokotse Jenoside wishwe urw’agashinyaguro cyabonetse

Next Post

Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.