Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda irangiye, ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, nyuma y’iminsi bivugwa ko hari kuba ibiganiro byo kuba yakinira u Rwanda.
Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ikipe y’u Rwanda ifite; uwa Benin ndetse n’uwa Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ani Elijah ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho yaje atunguranye kuko atari ari ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’umutoza.
Uyu rutahizamu usanzwe ari umukinnyi wa Bugesera FC, ni umwe mu bahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-2024, dore ko yawubonyemo ibitego 15 ari na wo mwaka we wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko hari kuba ibiganiro byo kuba uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yakinira ikipe y’Igihugu, muri gahunda yatangiye yo kongera kuzanamo abakinnyi b’abanyamahanga.
Kubera uburyo uyu rutahizamu yitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24, ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye asanzwe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Olivier Mugabo Nizeyimana wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), muri Nzeri 2022, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, yari yavuze ko hari gahunda yo kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’Igihugu.
Icyo gihe, Olivier yari yavuze ko mu kugarura abo banyamahanga mu ikipe y’Igihugu, hazazanwa abakinnyi bacye bigaragara ko bagira icyo bayifasha.
Icyo gihe yari yagize ati “Ntabwo nanone twafata ikipe y’Igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza babiri cyangwa batatu dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho, rimwe muzumva byabaye.”
RADIOTV10