Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amavubi yungutse rutahizamu w’umunyamahanga byavugwaga ko yemeye gukinira u Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amavubi yungutse rutahizamu w’umunyamahanga byavugwaga ko yemeye gukinira u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda irangiye, ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, nyuma y’iminsi bivugwa ko hari kuba ibiganiro byo kuba yakinira u Rwanda.

Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ikipe y’u Rwanda ifite; uwa Benin ndetse n’uwa Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ani Elijah ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho yaje atunguranye kuko atari ari ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’umutoza.

Uyu rutahizamu usanzwe ari umukinnyi wa Bugesera FC, ni umwe mu bahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-2024, dore ko yawubonyemo ibitego 15 ari na wo mwaka we wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko hari kuba ibiganiro byo kuba uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yakinira ikipe y’Igihugu, muri gahunda yatangiye yo kongera kuzanamo abakinnyi b’abanyamahanga.

Kubera uburyo uyu rutahizamu yitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24, ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye asanzwe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Ani Elijah ubwo yitabiraga umwiherero kuri uyu wa Mbere

Olivier Mugabo Nizeyimana wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), muri Nzeri 2022, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, yari yavuze ko hari gahunda yo kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’Igihugu.

Icyo gihe, Olivier yari yavuze ko mu kugarura abo banyamahanga mu ikipe y’Igihugu, hazazanwa abakinnyi bacye bigaragara ko bagira icyo bayifasha.

Icyo gihe yari yagize ati “Ntabwo nanone twafata ikipe y’Igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza babiri cyangwa batatu dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho, rimwe muzumva byabaye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + ten =

Previous Post

DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

Next Post

Uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko hapfubijwe ‘Coup d’Etat’ bigateza impagarara kuri bamwe

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko hapfubijwe ‘Coup d’Etat’ bigateza impagarara kuri bamwe

Uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko hapfubijwe 'Coup d’Etat' bigateza impagarara kuri bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.